Uwimana Mariam ’Mama Hussein’ wari umukunzi w’imena wa Rayon akaba n’umwe mu bigeze kuba muri komite yayo, yapfuye.
Inkuru y’urupfu rwa Mama Hussein wari usanzwe ari umuyobozi wa Fan Club yitwa Ururembo Diaspora yamenyekanye mu ijoro ryacyeye.
Rayon Sports yifashishije urubuga rwayo rwa X iri mu bamubitse.
Iti: "Uwimana Mariam (Mama Hussein) wahoze muri Komite ya Rayon Sports akanaba Perezida wa Ururembo Diaspora Fan Club yitabye Imana. Aruhukire mu mahoro, kandi Imana ikomeze abamukundaga".
Mu Ugushyingo umwaka ushize ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Mama Hussein arembye, ndetse kuva icyo gihe yari arwariye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) ari na ho yaguye.
Isangize abandi
1 Ibitekerezo
Sifa Kuwa 26/02/24
Ninkuru ibabaje kubafana ba reyo siporo twihangani shije umuryango wanya kwigendera naba mukundaga bose byumwihariko ku bareyo bakomeze kwihangana .
Subiza ⇾Tanga igitekerezo