
Rayon Sports yamaze gusinyisha myugariro Bugingo Hakim wakiniraga Gasogi United, aba umukinnyi wa mbere isinyishije muri iyi mpeshyi.
Bugingo Hakim wari umukinnyi ngenderwaho muri Gasogi United yakiniraga inyuma ku ruhande rw’ibumoso, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira iriya kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda.
Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yari asoje amasezerano muri Gasogi United.
Byitezwe ko agomba kujya arwanira umwanya na Ganijuru Ishimwe Elie umaze umwaka muri Rayon Sports.
Ni Rayon Sports yatangiye kwiyubaka hakiri kare mu rwego rwo kwitegura imikino ya CAF Confederations Cup izahagarariramo u Rwanda, nyuma yo gutwara Igikombe cy’Igihugu.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo