Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata mu 2024, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje iteka ririmo gahunda yo gutangira gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe imodoka za ‘automatique’.
Nyuma y’uko imyanzuro y’iyi nama y’Abaminisitiri isohotse, polisi y’u Rwanda ishinzwe ibyo bizamini yahise isobanura uko ibi bizami bishya bizaba biteye.
Ibinyujije ku rukuta rwa X, polisi yagize ati: "Hashingiwe ku myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye uyu munsi, abantu bazaba bemerewe gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabizaga bya ’automatique’."
Ikomeza isobanura ko abazaba bakoreye ku modoka za "automatique" batazaba bemerewe gutwara "Manuel", ati: "Abantu bazaba bahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “automatique” biri mu rwego batsindiye ni byo bazaba bemerewe gutwara. Abazatsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “manuel” bazaba bemerewe gutwara ibinyabiziga bya “automatique” na “manuel”.
Isoza ivuga ko igihe cyo gutangira gukora ibi bizami bishya izagitangaza mu minsi iri imbere, ati: "Iyi myanzuro nitangira gushyirwa mu bikorwa tuzabamenyesha."
Tanga igitekerezo