
Umunya-Marcoc Youssef Rharb yavanwe mu bakinnyi Rayon Sports izifashisha mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup izahuriramo na Al Hilal Benghazi yo muri Libya.
Youssef yavunikiye mu mukino w’irushanwa rya RNIT Savings Cup Rayon Sports yatsinzemo Kiyovu Sports ibitego 3-0 ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Rayon Sports ku wa Mbere yari yashyize Youssef mu bakinnyi 22 ijyana muri Libya kuri uyu wa Kabiri, gusa iza kubamukuramo kuko imvune y’umugongo yagize yanze gukira.
Mugisha Francois ‘Master’ uri mu bakinnyi bane Rayon Sports yari yasize ni we wahise asimbura uriya munya-Maroc ukina hagati mu kibuga afasha ba rutahizamu.
Urutonde rw’abakinnyi 22 ijyana muri Maroc
Abanyezamu: Hakizimana Adolphe, Hategekimana Bonheur na Simon Tamale
Ba Myugariro: Abdul Rwatubyaye, Ganijuru Elie, Isaac Mitima, Didier Mucyo Junior, Aimable Nsabimana na Ali Serumogo
Abakina Hagati: Aruna Moussa Madjaliwa, Bavakure Ndekwe Felix, Mvuyekure Emmanuel, Eric Ngendahimana, Mugisha François Master, Arsene Tuyisenge na Kalisa Rashid
Ba Rutahizamu: Héritier Nzinga Luvumbu, Charles Baale, Eid Mugadam Abakar Mugadam, Musa Esenu, Hadji Iraguha na Joackiam Ojera.
Tanga igitekerezo