![Rayon Sports yatsinze Police FC, yegera amakipe ayiri imbere](local/cache-vignettes/L1000xH1000/20231128_180313-52fab.jpg)
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego 2-1, bituma isatira amakipe ayiri imbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.
Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona utarakinnwe ku gihe bijyanye no kuba Rayon Sports yari mu mikino ya CAF Confederation Cup.
Iyi kipe y’umutoza Mohamed Wade yafunguye amazamu ku munota wa cyenda w’umukino biciye kuri Musa Esenu, nyuma yo guhindurirwa umupira mwiza na myugariro Bugingo Hakim.
Umukino ubwo wari ugeze ku munota wa 35 byabaye ngombwa ko uhagarikwa kubera imvura nyinshi yagwaga kuri Kigali Pele Stadium.
Nyuma y’imvura byabaye ngombwa ko usubukurwa, maze igice cya mbere cy’umukino kirangira Rayon Sports iri imbere n’igitego 1-0.
Igice cya kabiri hafi ya cyose cyaranzwe no gusatirana ku mpande zombi, ibyatumye buri ruhande rurema uburyo bukomeye bw’ibitego.
Rayon Sports yashimangiye intsinzi ku munota wa 89 w’umukino ibifashijwemo na Héritier Luvumbu. Hari ku ishoti riremereye uyu munye-Congo yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina, mbere y’uko umupira uruhukira mu nguni y’izamu ryari ririnzwe na Rukundo Onesme.
Ikipe y’umutoza Mashami Vincent yabonye impozamarira ku munota wa 90+3 ibifashijwemo n’Umurundi Bigirimana Abedi.
Gutsinda Police FC byatumye Rayon Sports igira amanota 20, yegera Police FC na APR FC igifite umukino w’ikirarane izahuriramo na Sunrise FC zikiyirusha amanota abiri.
Iyi kipe kandi iracyarushwa amanota atatu na Musanze FC ikiyoboye by’agateganyo urutonde rwa shampiyona.
Tanga igitekerezo