![Rayon Sports yitandukanyije na Héritier Luvumbu](local/cache-vignettes/L720xH720/1707755579620-bee13.jpg)
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yitandukanyije n’umunye-Congo Héritier Luvumbu, nyuma y’imyitwarire yagaragarije mu mukino we na bagenzi be batsinzemo Police FC ibitego 2-1.
Luvumbu ni we wafunguye amazamu muri uyu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona, ku gitego cya Coup-Franc yatsinze ku munota wa 53 w’umukino.
Mu kwishimira icyo gitego yagaragaye yashyize intoki ebyiri muri nyiramivumbi yanapfutse umunwa we n’ikiganza.
Abanye-Congo barimo abakinnyi b’ikipe y’iki gihugu ndetse n’abaminisitiri bagize Guverinoma yacyo, bamaze iminsi bakora ibimenyetso nk’icyo Héritier Luvumbu yakoze, mu rwego rwo kwamagana amahanga bashinja kuruca akarumira ku bwicanyi bavuga ko u Rwanda rukomeje gukorera abanye-Congo.
Congo Kinshasa imaze igihe ishinja u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23 umaze igihe mu ntambara n’Ingabo zayo, gusa u Rwanda ruhakana guha ubufasha ubwo ari bwo bwose uyu mutwe kuri ubu usumbirije umujyi wa Goma.
Nyuma ya kiriya kimenyetso Rayon Sports yokejwe igitutu isabwa gusesa amasezerano ifitanye na Luvumbu; ndetse hari n’abageze kure basaba inzego bireba kumwirukana ku butaka bw’u Rwanda.
Iyi kipe ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko yitandukanyije n’imyitwarire mibi uriya mukinnyi yagaragaje.
Iti: "Umuryango wa Rayon Sports witandukanyije n’imyitwarire mibi yagaragajwe n’umukinnyi wayo Héritier Luvumbu Nzinga ku mukino wa Shampiyona wahuje Rayon Sports na Police FC tariki 11 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pele Stadium."
Mu butumwa bwayo yunzemo ko yibutsa "abakinnyi b’amakipe yacu kurangwa na ‘Discipline’ ku bibuga no hanze yabyo".
Iyi kipe ntiyigeze itangaza niba hari ibihano iteganya gufatira Luvumbu.
Rayon Sports yamaganye imyitwarire ye mu gihe hari amakuru avuga ko FERWAFA yamaze kumutumizaho kugira ngo atange ibisobanuro.
Tanga igitekerezo