![Rema yahagaritse ibitaramo byose yagombaga gukora muri uku kwezi](local/cache-vignettes/L1000xH563/560x315_cmsv2_8c9c50cd-9912-5e97-aa13-fe5b9a9e6bd6-8076968_copy_1024x576-9f0f5.jpg)
Umuhanzi Rema yahagaritse ibitaramo bye byose yari kuzakora mu Kuboza kugira ngo ashyire imbere ubuzima bwe “yirengagije” kubera ibitaramo bye bitabarika yakoze mu bihe byashize.
Ati: “Biranshengura umutima kuvuga ko ntazaririmbira ahantu hose muri uku kwezi Nirengagije ubuzima bwanjye kandi nkeneye igihe cyo kwisubiraho. 2024 niteguye kuyitwaramo neza ".
Ni nyuma y’uko indirimbo ye Calm Down, yasubiranyemo na Selena Gomez, yatumye abura umwanya wo kwita ku buzima bwe bitewe no gutumirwa mu bitaramo bitandukanye kubera gukundwa.
Iyi ndirimbo kandi muri uyu mwaka wa 2023 yamuhesheje igihembo cy’indirimbo nziza ya Afrobeats muri Billboard Music Awards.
Nyuma yo gufata icyemezo cya Rema cyo guhagarika ibitaramo bye, mugenzi we ukomoka muri Nijeriya Davido yashimye ibyo yagezeho.
Tanga igitekerezo