Nyuma y’uko umubare w’abashakanye kubana akaramata bikananirana, bakaka gatanya ukomeje kwiyongera, mu karere ka Rubavu hashyizweho inzu izajya itangirwamo ubujyanama ku miryango ibanye mu makimbirane, hatibagiranye n’urubyiruko rwitegura kurushinga.
Umuryango Duhumurizanye Iwacu Rwanda, watangije iyi nzu uvuga koi je kugira ngo bajye baganiriza imiryango ku gucyemura amakimbirane, ndetse no gutegurwa kuzagira umuryango utekanye kubatararushinga.
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda yerekana ko mu mwaka wa 2022/2023 inkiko z’u Rwanda zemeje gatanya za burundu 3,075 zatanzwe ku bashakanye byemewe n’amategeko, uyu mwaka w’ubucamanza ukaba waratangiranye na Nyakanga 2022 usozwa muri Kamena 2023.
Urwego rw’Ubucamanza rugaragaza ko ibibazo byiganje kuruta ibindi mu manza mbonezamubano, ari ibyerekeye gatanya za burundu, amasezerano y’ubucuruzi no kwemeza ko umuntu yapfuye.
Izi raporo zigaragaza ko umubare wa gatanya wazamutse kuko muri 2016 hakiriwe ibirego 16, mu 2017 biba 69, 2018 biba 1,311.
Mu 2019 imiryango 8,941 yemerewe n’inkiko gutandukana nk’uko byatangajwe muri raporo y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR), mu gihe mu 2020 zakiriye ibirego 3,213.
Pasiteri Nshizirungu Noel, umwe mu bagize imiryango yahuguwe kuzajya iganiriza ingo zifite ibibazo n’abitegura kurushinga avuga ko ishingiro rya gatanya zikomeje kuba nyinshi ari ukwikomeza kw’abashakanye.
Ati ’’Urebye gatanya zimaze kuba nyinshi mu miryango, ariko uko biri kose nibyo tujemo, mu kwita ku miryango kugira ngo yongere yegerane nk’uko byahoze, tumaze igihe mu mahugurwa kandi nange byangizeho ingaruka nk’ibintu byo kwikomeza ariko twize ko iyo wiyoroheje aribwo ukomera, ukubaha n’umugore mukubahana.”
Kampire Agnes, nawe witabiriye aya mahugurwa yungamo avuga ko hari ubuzima abashakana baba baranyuzemo butari bwiza, bukagira ingaruka ku rugo rwabo, akavuga ko ubu barimo kwakira ingo zifite amakimbirane bakabereka uko bubaka urugo rutekanye.
Kagame Kaberuka Alain, Umuhuzabikorwa w’umushinga Duhumurizanye Iwacu Rwanda mu ntara y’iburengerazuba avuga ko igitekerezo bakigize nyuma yo kubona ibibazo byugarije umuryango nyarwanda bikomeza kwiyongera, ahenshi abashakana baba bameze nk’abagerageza amahirwe bitewe nibyo baciyemo.
Ati ’’Nyuma y’uko tubonye ibibazo byugarije umuryango nyarwanda udatekanye twafashe icyemezo cyo gutangiza ibiganiro bihuza abawugize (Abana n’ababyeyi), uru rugo rw’amahoro n’icyizere ruzajya rufasha abantu kwigarurira icyizere, kuko abenshi mu bagiye gushaka usanga badafite icyizere kuko n’ababyeyi babo bareberaho badatekanye.”
Yasabye ababyeyi kwibuka ko aribo cyitegererezo cy’abana babyara, kuko nk’umukobwa wakuze abona nyina akubitwa ibyo gushaka arabitinya, n’umuhungu wakuze abona se ahozwa ku nkeke bikaba uko.
Zimwe muri serivisi zizatangirwa muri iyi nzu, harimo kuganiriza imiryango, gusenga cyangwa gufata ibyemezo by’imiryango, gutegura abagiye kurushinga no gufasha ingo ziriho gukomera, uruhongore aho abana bazajya baza gutozwa imirimo ndetse no gutoza abantu kuganira bakina imikino inyuranye.
Iyi nzu yubatswe mu murenge wa Gisenyi, akagari ka Mbugangari.
Tanga igitekerezo