Umurambo wa Lin Nshimirimana wabonetse kuri uyu wa Mbere, itariki ya 1 Mata, hafi y’umugezi wa Nyamagana muri Komini ya Rugombo mu Ntara ya Cibitoke (mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’u Burundi)nyuma yo gushimutwa ku Cyumweru gishize n’abantu bataramenyekana.
Amakuru agera kuri SOS Media Burundi avuga ko uyu wishwe yari umuyobozi muri minisiteri ishinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu. Lin Nshimirimana yari ashinzwe ishami rishinzwe gucyura impunzi.
Abatangabuhamya bavuga ko uyu mugabo yashimuswe ubwo yavaga mu misa, bagira bati: "Yashimuswe ku Cyumweru gishize avuye iwe mu gace ka Cibitoke muri komini ya Ntahangwa mu majyaruguru y’umurwa mukuru w’ubukungu Bujumbura n’abantu bataramenyekana."
Nk’uko uhagarariye ubuyobozi wagize uruhare mu kuvumbura umurambo abitangaza, ngo umurambo wa Lin Nshimirimana nta gikomere wagaragaragaho.
Ati: “Twatekereje kurohama. Umurambo wimuriwe mu buruhukiro bw’ibitaro byo mu ntara ”.
Amakuru aturuka mu buyobozi avuga ko ntacyo bazi ku bijyanye n’urupfu rw’uyu muyobozi muri minisiteri ishinzwe ibibazo by’imbere. Ariko umupolisi wo mu bugenzacyaha yoherejwe aho umurambo wasanzwe kugira ngo akore iperereza rya mbere.
Amakuru aturuka muri minisiteri ishinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu avuga ko Lin Nshimirimana yaba yarishwe n’abantu bashaka kumusimbura.
“Mbere yo guhabwa akazi, abantu benshi bifuzaga cyane uwo mwanya. Bamwe muri bo bemezaga ko bazabona uyu mwanya kubera ko bashyigikiye ishyaka riri ku butegetsi, abandi bakaba bari bizeye ko bazawobona bitewe n’imbaraga z’abantu bari hejuru muri guverinoma. Ariko Lin Nshimirimana niwe watoranijwe. Nta gushidikanya ko abo bantu ari bo bategetse kumwica. ”
Tanga igitekerezo