
Abatuye mu kagari ka Nyirabirori, umurenge wa Tumba mu karere Rulindo barasaba ko ivuriro ry’ibanze (poste de santé) ryaho ryabitswemo ifumbire mvaruganda ryakoreshwa icyatumye ryubakwa.
Iri vuriro ryubatswe n’ishyirahamwe ry’abahinzi b’icyayi rizwi nka ASSOPTHE, nk’igisubizo kuri bo n’abaturage muri rusange kubera ko basanzwe bakora urugendo rurerure bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi mu bigo nderabuzima birimo: icya Mushongi, Tumba na Kabakobwa.
Umuturage uturiye iri vuriro yabwiye umunyamakuru wa Radio Ishingiro ati: “Ni ikibazo kuba dufite poste de santé yubatse ariko idakora. Ku buryo nkanjye ntuye hano hirya, iyo ngize ikibazo, binsaba kujya i Gatete kwa muganga i Mushongi, cyangwa se nkajya Kinihira, Kabakobwa cyangwa Tumba, ngafata urugendo rurerure, bigera n’aho umuntu ahanegekarira.”
Yakomeje ati: “Ubufasha Leta yaduha ni uko batuzanira abaforomo kuko ibikoresho byo byamaze kugeramo. Bakunda kuhifashisha babika ifumbire itera icyayi kandi mu by’ukuri poste de santé ntabwo ari ububiko bw’ifumbire y’icyayi. Badufasha bakubaka aho bajya babika ifumbire y’icyayi, ino poste de santé igakora akazi kayo.”
Undi muturage yagize ati: “Ntabwo njye mbyumva neza, iyi poste de santé ntabwo yagakwiye kuba ububiko bw’ifumbire. Hano hirya baba bakwiye kudepayo, hari amazu, na Kinihira hari ahandi, ntabwo hano hagakwiye kuba ububiko. Natwe biratubangamira. Ubundi baretse kuhabika ifumbire, ibi bikorwa byahita bikora.”
Umucungamutungo wa ASSOPTHE, Rushigajiki Cyprien, yatangaje ko iyi nyubako yabitswemo ifumbire inshuro imwe gusa, yizeza ko tariki ya 15 Kamena 2023 izaba yatangiye gukoreshwa nk’ivuriro ry’ibanze.
Rushigajiki yagize ati: “Tuyubaka ni initiative yacu, twabonaga ikibazo gihari. Natwe ntabwo twishimiye kuba iri hariya idakora, yagombye kuba itanga service ku baturage twayizaniye ariko birakemuka vuba. Icyo nizeye muri le 15 bizaba byakemutse, iri gukora. Ariko ntabwo ari ibyo by’ifumbire, ni iyo gufasha abaturage kuko twayifashishije umunsi umwe, iminsi ingahe, kwa kundi iba nyinshi tukabura aho tuyishyira, mu gitondo imodoka ziyihakura.”
Umucungamutungo asobanura ko ibikoresho byo mu biro by’iri vuriro byamaze kugurwa, koperative ikaba yaramaze gukora urutonde rw’ibikoresho by’ubuvuzi iteganya kugura kugura. Ati: “Ibikoresho byo mu biro byo twarabiguze, turi gutegura kugura ibizakenerwa birimo za microscopies n’ibindi na byo turabifite liste yabyo, tuzabigura vuba. Abakozi na bo tugiye kubashyiraho.”
Harimo n’ibikoresho, ASSOPTHE ivuga ko iri vuriro rizatangira gukora ritwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 15.
Tanga igitekerezo