Abarema isoko rya Kamembe mu mujyi wa Rusizi n’abagenda gare ya Rusizi bavuganye na Bwiza.com, baravuga ko bashyikirijwe inkarabiro zigezweho mu gihe bari bamaze igihe bakoresha Kandagira Ukarabe zisanzwe binubiraga ubuziranenge bwazo mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, bizeza kuzibungabunga.
Izi nkarabiro zatanzwe n’Akarere ka Rusizi ku bufatanye n’uruganda rwa CIMERWA, zirimo 2 zo mu masoko 2 ari mu mujyi rwagati wa Rusizi n’urundi ruri muri gare ya Rusizi.
Izi nkarabiro zatanzwe n’Akarere ku bufatanye na CIMERWA for
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem wazakiriye kuri uyu wa 8 Ukwakira, yavuze ko ari mu rwego rwo gukomeza kunoza isuku aho abaturage bari hose, no gukomeza guhangana n’icyorezo cya COVID-19 abaturage bakaraba neza mbere yo kwinjira mu masoko na gare,kugira ngo hirindwe ubwandu bushya bw’iki
cyorezo muri aka karere.
Umwe mu bacururiza mu isoko rya Kamembe yagize ati: ’’Twahoraga twibaza ukuntu amasoko angana gutya agira za Kandagira Ukarabe na zo zitujuje ubuziranenge mu gihe insengero zo bazisaba inkarabiro zihenze cyane, tunafite impungenge ko uburyo twakarabagamo bwadukururira ubwandu bushya bw’iki cyorezo,dore ko ubwa mbere twari tumaze kubuhashya, izi duhawe zigezweho impungenge dufite ni uko hari abashobora kuzangiza zitaramara na kabiri, ariko ikibazo cy’urukarabiro rwiza kirakemutse.’’
Mugenzi we usanzwe ugenda muri gare gutega imodoka na we ati: "Natwe twahoranaga impungenge z’igaruka ry’iki cyorezo mu karere kacu kubera ko muri gare ihuriramo n’abaturutse imihanda yose nta rukarabiro rwahabaga dore ko iki cyorezo cyaduhungabanije cyane. Turasaba gusa ko hashyirwaho uburyo bwo kurubungabunga ntirube urwo kwifotorezaho ngo ejo dusange rufunze ngo rwarapfuye, kandi n’ahandi nk’izi zitaragera bazihageze byihuse.’’
Umuyobozi Mukuru w’uruganda rwa CIMERWA, Albert Sigei, mu gusubiza icyifuzo cy’aba baturage, yavuze ko hari izindi nkarabiro uru ruganda rugiye kububakira mu mujyi no mu bice bimwe na bimwe by’icyaro.
Ati: ’’Dutanze izi 3 uyu munsi, tugiye kubaka izindi 10 vuba aha,zose twitezeho kuzafasha mu isuku izatuma duhashya burundu iki corezo cya COVID-19,bikaba biri mu rwego rw’imikoranire myiza n’Akarere ka Rusizi dokoreramo n’izindi nzego muri rusange,abaturage bagasabwa kutirara kuko n’ubwo tutakibona umubare w’abandura muri aka karere icyorezo tutavuga ko cyaharangiye burundu.’’
Meya Kayumba yasabye abahawe ibi bikorwaremezo kubigira ibyabo kuko igihe bidafashwe neza bikongera kwangirika ,ibikozwe byose byaba ari imfabusa. Ati: ’’Tumaze gutaha ibi bikorwa byubatswe mu rwego rwo gufasha abaturage gusukura intoki zabo hagamijwe kurwanya COVID-19, tugasaba buri wese ugeze mu isoko cyangwa muri gare kubanza gusukura intoki ze mbere y’ibindi byose yahakora, tukanabasaba kubirinda abashobora kubyangiza,kubikoresha nabi cyangwa kubyiba."
Izi nkarabiro zatanzwe zifite agaciro ka miliyoni hafi 11 z’amanyarwanda.
Tanga igitekerezo