
Imitwe ibiri y’inyeshyamba imwe mu yigize ihuriro rya Wazalendo kuri uyu wa Gatanu ushize yakozanyijeho ahitwa Nyamilima na Kisharo. Iyi mitwe yombi ibarizwa muri Gurupoma ya Binza, Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.
Umwe mu baturage bavuganye n’urubuga Kivumorningpost, avuga ko iyi mitwe ari Mai-Mai AFPL iyoborwa na Surambaya hamwe n’umutwe wa Mai-Mai FPP/AP wa General Kabido.
Abagize iyi mitwe yombi barasanye guhera saa yine z’igitondo kugeza nyuma ya saa sita kuri uwo wa Gatanu. Ni imirwano yakomerekeyemo abantu batandatu, aho batatu bakomerekeye muri Nyamilima abandi batatu bakomerekera mu mirwano yabereye muri Kisharo kandi bose ni abasivili.
Umuturage utifuje ko amazina ye atangazwa yahishuye ko impamvu yateje iyi mirwano ari imisoro umwe muri iyi mitwe wishyuza ku muhanda Kiwanja-Ishasha, mu gihe abawugize babarizwa muri icyo gice.
Uyu yagize ati " Ni Mai-Mai Kabido yaje gutera undi mutwe wa Mai-Mai. Yose ihuriye mu ihuriro rimwe, igenzura Nyamilima, Buramba kugeza Kisharo. Kurasana rero kwabereye muri Nyamilima na Kisharo. Igice cyatewe kiyoborwa n’uwitwa Surambaya. Aya makimbirane ashingiye ku misoro Surambaya yaka abakoresha umuhanda Kiwanja-Ishasha. Dufite abasivili 6 bakomeretse muri ibyo bice bibiri..."
Abaturage bo muri ibyo bice basabye abahanganye gukemura amakimbirane bafitanye kugirango bazabashe gusoza inshingano bihaye bafata intwaro, zo kurinda ubusugire bw’igihugu, aho imitwe igize ihuriro rya Wazalendo ikomeje guhangana n’umutwe wa M23 nubwo ikomeje kunyuzamo ikarasana.
Tanga igitekerezo