![FDA yasabwe kuziba ibyuho bya ruswa mu guha abanyenganda impushya](local/cache-vignettes/L1000xH666/fda-519e4.jpg)
Komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, yasabye ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), kuziba ibyuho bya ruswa mu mitangire y’impushya ku banyenganda.
Impungenge z’icyuho cya ruswa zagaragajwe n’abadepite barimo Mutesi Anitha na Mukabalisa Germaine kuri uyu wa 14 Nzeri 2023 ubwo basangaga FDA yarigeze kujya isaba abanyenganda ibintu (requirements) bitandukanye mu buryo “butumvikana”, bamwe bagasabwa byinshi, abandi bagasaba bike.
Depite Mutesi yagize ati: “Mwakagombye kugira standard y’ibyo mubona, umuntu akaba azi ngo ‘Kuri iki ngiki, nibura iby’ingenzi umuntu agomba kuzana ni ibi’. Ku buryo umuntu ashobora no kujya muri system, kugira ngo abantu bibafashe, bakore ibintu binoze. Naho ubundi, nibigenda gutyo, umwe agasabwa iki, undi ntazagisabwe, bizateza conflit mu bantu, usange imikorere ntibaye myiza, na serivisi ntigenze neza.”
Depite Mukabalisa yabwiye Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, ati: “Standard ni uko mufite privilege yo kwaka additional information cyangwa ibindi. Ariko ntabwo ari ukwaka ibintu bitandukanye ku bantu bahuje ibintu bimwe. Iyi ni room rwose ya corruption ahubwo niba itaraba, yaba ari amahirwe. Bagerageze bayiclosinge vuba.”
Dr Munyampundu Jean Pierre uyobora ishami rishinzwe kugenzura no kwandika ibiribwa, yasobanuriye PAC ko FDA yamaze kuziba ibi byuho. Ati: “Amabwiriza duhora tuyavugurura mu bihe bitandukanye bitewe n’ibyuho tuba twabonye. Ariko ndagira ngo mbamare impungenge ko mu gihe cya Audite twari twarabibonye ko amabwiriza yacu yari afite gap kandi twari twarabikoze, tuyashyira kuri website ku mugereka wa application form, ku buryo umuntu wese ugiye gusaba serivisi, abona ibisabwa byose kandi ku bantu bose.”
Dr Munyampundu yakomeje ati: “Kandi nimureba neza muri raporo, murasanga na byo twarabigaragaje. Icyo Leta yadusabaga ni uko twahuza ayo makuru atandukanye, yaba muri standard cyangwa mu yandi mabwiriza dufite, tukayahuriza hamwe, bikajya mu ibwiriza rimwe, ari yo guideline, ibyo turimo turabikora. Ariko iki cyari cyarakozwe no mu gihe cya Audite.”
Umuyobozi Mukuru wa FDA, Prof. Emile Bienvenu yasobanuye ko haba hari ibyago by’uko mu mikorere y’iki kigo haboneka ibyuho bya ruswa, gusa ngo ubuyobozi bwacyo ubwo bwari bumaze kubona iki kibazo, bwafashe ingamba zatuma bigorana ko bizamo.
Prof. Emile yagize ati: “Ikintu cya corruption ni ikintu gikomeye. Ni ikintu natwe dukurikirana, cyane ko tuzi neza ko akazi dushinzwe utitonze rwose byaba, tubwizanye ukuri. Natwe rero tugira uburyo dukurikirana ibyo abakozi bacu bakora kugira ngo tumenye yuko icyo kintu cya corruption kitaba. Kugira ngo aho hantu hazabe room ya corruption njyewe numva bigoye.”
Ibazwa rya FDA n’ibisubizo byayo imbere ya PAC bishingiye kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari n’umutungo by’igihugu y’umwaka w’2022/2023.
Tanga igitekerezo