![SADC:Namibia ifite ikibazo gituma itazohereza ingabo muri RDC](local/cache-vignettes/L1000xH666/img-20220817-wa0397.jpg-20220820072037000000-93323.jpg)
Mu gihe ingabo za SADC (SAMIDRC) zitegerejwe cyane mu burasirazuba bwa DRC kugira ngo zunganire ingabo za Kongo mu guhagarika ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro yo mu karere ndetse n’amahanga, Namibiya, yatangaje ko itazohereza ingabo zayo muri iki gihugu.
Perezida wa Namibiya, Hage Geingob, yashimangiye iki cyemezo avuga ko igihugu cye kidafite(Ubushobozi).Ibi yabitangaje ku wa mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2023 ubwo yatangizaga abanyamakuru umwaka urangiye.
Hage Geingob, yibuka ko yagiranye inama n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Antonio Guterres, ku kibazo cy’iburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) mu rwego rwagutse rw’amasezerano y’amahoro, umutekano n’ubufatanye kuri DRC na karere, isobanura ariko ko Namibia itazabona ubushobozi bwo koherezayo ingabo.
Ni mu gihe ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zasabwe kugenda, bityo ko SADC igomba kugera muri DRC bitarenze mu kwezi ku Ukuboza 2023.Icyakora Hage Geingob avuga ko mu bushobozi bucye bafite bazatanga inkunga yabo ariko bidasobanuye ko bazajyayo.
Taliki 17 Ugushyingo 2023 nibwo ibihugu byombi biherutse gushyira umukono ku masezerano yo kohereza izi ngabo za SADC (SAMIDRC ) aho zigomba kuza muri RDC mu kuyifasha guhangana no gutsisura abarwanyi ba M23.
Ni mu gihe hari amakuru ko izi ngabo za SADC zamaze kugeza bimwe mu bikoresho byazo ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Tanga igitekerezo