Sembagare Samuel wahoze ayobora akarere ka Burera, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Nyakanga 2020, yakoreye impanuka mu kagari ka Musasa, Umurenge wa Gitovu mu karere ka Burera, Imana ikinga akaboko.
Iyi mpanuka yabereye mu muhanda wo mu Gitovu, ku birometero bike uvuye ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Ntaruka. Amakuru avuga ko Sembagare yari avuye i Kirambo, hubatse ibiro by’akarere ka Burera, yerekeza mu mujyi wa Musanze. Ntiyakometse ariko abandi babiri barimo n’umuhungu we w’imfura ari na we wari utwaye imodoka bakomeretse.
Uretse Sembagare n’umuhungu we, muri iyo modoka harimo uwitwa Jean de Dieu Ngendahimana wanakomeretse nk’uko Protais Mugiraneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Gitovu yabivuze.
Yagize ati: “Impanuka yatewe no kuba shoferi atamenyereye uwo muhanda. Uwarutwaye yahuye na Ambulance yari igiye kuzana umuntu wari wakomeretse ari ku igare, ayibonye ashaka kuyihunga, imodoka itannye abura uko ayigarura mu muhanda ni ko kugwa munsi yawo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal na we yemeje aya makuru gusa avuga ko hataramenyekana icyaba cyateye iyi mpanuka nyirizina.
Sembagare yagiye ku mwanya w’Umuyobozi bw’akarere ka Burera mu mwaka wa 2009 asimbuye Bosenibamwe Aimé, ayobora kugeza mu mwaka wa 2016.
Uretse imodoka yangiritse bikabije, ubuzima bwa Sembagare bumeze neza ndetse n’abakomeretse bajyanwe ku bitaro bya Butaro ngo bakomeze kwitabwaho.
Tanga igitekerezo