Kuri uyu wa Kabiri, Bassirou Diomaye Faye watorewe kuba perezida wa Senegal, yemeza ko hazahinduka imikorere nyuma y’imyivumbagatanyo yaguyemo abantu ndetse anagira umujyanama we, Ousmane Sonko, minisitiri w’intebe.
Faye, w’imyaka 44, ntabwo yari yarigeze atorerwa undi mwanya mu buyozi. Yatsinze amatora aheruka mu cyiciro cya mbere asezeranya ivugurura rikomeye nyuma y’iminsi 10 avuye muri gereza nkuko byatangajwe na RTS.
Yarahiye nka perezida imbere y’abayobozi babarirwa mu magana ndetse n’abakuru b’ibihugu byinshi bo muri Afurika mu kigo cy’imurikagurisha mu mujyi mushya wa Diamniadio, hafi ya Dakar.
Yahise asubira mu murwa mukuru, mu nzira yakiriwe n’abaturage babarirwa mu magana bishimye batonze umurongo ku mihanda igana ku ngoro ye.
Uwamubanjirije, Macky Sall, mu buryo bw’ikimenyetso yahaye Faye urufunguzo rw’icyicaro gikuru cya perezida mbere yo kuva mu ngoro.
Sonko, w’imyaka 49, yari amaze imyaka ibiri ahangana na leta ya Sall. Ntiyemerewe kwiyamamaza mu matora aheruka kandi niwe wagennye Faye nk’umusimbura we mu matora ya perezida.
Tanga igitekerezo