Urukiko rw’Ikirenga rwa Senegal kuwa Gatanu rwatesheje agaciro icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwaba rwasubije umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Ousmane Sonko kuri lisiti y’itora, bihita binamubuza kwiyamamariza kuba perezida mu matora y’umwaka utaha.
Guverinoma yakuye Sonko, wari ufitiwe ikizere cyo kuba perezida, ku rutonde rw’itora nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo "guha ruswa urubyiruko" muri Kamena, ibintu yahakanye avuga ko ibyo birego byihishwe inyuma n’impamvu za politiki zo gutesha agaciro icyifuzo cye cyo kuba perezida.
Mu ntangiriro z’Ukwakira nk’uko bitangazwa na Anadolu Agency, urukiko rwo mu majyepfo ya Ziguinchor, umujyi Sonko abereye umuyobozi, rwategetse ko asubizwa kuri lisiti y’itora, icyemezo cyajuririwe na leta.
Ariko mu cyemezo cyari gitegerejwe cyane ku wa Gatanu ushize, Urukiko rw’Ikirenga “rwatesheje agaciro kandi rusesa” icyemezo cy’urukiko rw’ibanze.
Rwohereje urwo rubanza mu Rukiko Rukuru rwa Dakar kugira ngo rusubirwemo, bikaba bishobora kongerera igihe urugamba Sonko amazemo iminsi rwo kongera kwiyandikisha.
Kwiyandikisha kwa Sonko ni ngombwa kuri we kugirango azitabire amatora ya perezida yo muri Gashyantare 2024.
Tanga igitekerezo