
Mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo 2020, hamenyekanaye amakuru ko Sergeant Major Robert Kabera mu Ngabo z’ u Rwanda (RDF) akitwa Sergeant Robert mu buhanzi yatorotse igihugu ahunga icyaha akekwaho cyo gufata ku ngufu umukobwa we w’imyaka 15.
Nyuma y’igihe gito, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwashyize hanze itangazo buvuga ko bwatangije iperereza ku cyaha Sergeant Robert akekwaho. Ibi ariko byatangajwe uyu mugabo yamaze kunyura i Kagitumba ndetse bimenyekana nyuma ko abana barimo n’uw’amezi arindwi basigaye mu Rwanda.
Nanone kandi uyu musirikare wanaririmbaga muri Army Jazz Band akaba n’umwarimu wa gisirikare (instructor) yumvukanye mu gitangazamakuru cya Daily Monitor cyo muri Uganda avuga impamvu yahunze igihugu ari nako atera utwatsi ibyo gusambanya umwana we ndetse atangaza ko hari icyo yasabye ubutegetsi bwa Uganda.
Mu magambo ye " Ndi muri Uganda nshaka ubuhungiro, mpunga abampiga bashaka guhitana ubuzima bwanjye. Igihugu cyanjye ntigishaka umuntu uvugana n�abo mu muryango wa Rwigema kandi njye mfitanye isano na we."
Kabera yavuze ko ubuzima bwe buri mu kaga kandi ko n�umuryango we utotezwa ndetse ko ubu yifuza ubuhungiro muri Uganda, akaba yacungirwa umutekano.
Ese ubuhungiro azabuhabwa?
Mu gusubiza iki kibazo, ntawashidikanya ko ubu busabe bwa Sergeant kabera buzubahirizwa n’ubutegetsi bwa Museveni. Mu kwemeza ibi, harebwa ku busabe bw’abandi bagiye bahunga ubutegetsi bw’ u Rwanda bakakirwa na Uganda mu gihe abandi bagiye bafashwa gukomereza mu bindi bihugu.
Akabarore ni uburyo abasirikare nka Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa, Col. Patrick Karegeya bahunze banyuze muri iki gihugu. Uretse aba, hari abandi benshi batarondowe amazina bahawe ubuhungiro na Uganda kandi bizwi neza ko hari ibyaha bakekwaho mu Rwanda.
Ku rundi ruhande, ntawapfa kwemeza ko Sergeant Robert yasaba guhungira muri Uganda ku mpamvu ntari bugarukeho cyane ariko nanone intera iri hagati y’igihugu ahunze, biragoye kwemeza ko yakumva yarabonye ibyo yasabye.
Ku rundi ruhande, hagendewe nanone ku mubano uri hagati y’ u Rwanda na Uganda, biragoye kuvuga ko Uganda yakwibwiriza ikohereza Sergeant Robert mu Rwanda ngo agire ibyo abazwa n’ubutabera bw’iki gihugu.
Amasezerano yo kohererezanya abakewaho ibyaha azubahirizwa?
Umwe mu myanzuro ikomeye yavuye mu nama yahuje abakuru b�ibihugu bane igamije kugarura umubano mwiza hagati y�u Rwanda na Uganda muri Gashyantare 2020, harimo kohererezanya abakekwaho ibyaha. Uganda yatangiye ibyubahiriza, igeze aho isa n’ibyihoreye.
Ikimenyetso kindi ni uburyo Lt. Tindifa Rubagumya Gerald na we uherutse gutoroka igisirake cya RDF byamenyekanye ko ari muri Uganda aho iki gihugu kitigeze kigira ikintu na kimwe kibivugaho. Hari amakuru ko ahubwo Uganda yaba yararehejwe n’Umutwe udasanzwe mu Gisirikare cya Uganda ngo atoroke.
Kuri iyi ngingo, biramutse ari uko byagenze, Uganda ntiyaba yiteguye kurekura Sergeant Robert usanzwe we anatanga amafunzo. Bishoboka ko imubona nk’uwagira icyo ayiha ku bijyanye n’amakuru ya gisirikare n’ibindi.
Birumvikana ko bikiri kure nk’ukwezi ko Sergeant Robert yagezwa imbere y’ubutabera mu gihe ibintu bikimeze gutya. Birashoboka ko ahubwo azaba impunzi muri Uganda cyangwa agahitamo kujya mu kindi gihugu nk’uko byagiye bigenda ku bandi Banyarwanda bahunze igihugu. Tubitege amaso!
2 Ibitekerezo
Kuwa 09/03/21
Musakozekutumenye sha amakuru agezweho
Subiza ⇾FIDERI SHIMYUMURWA Kuwa 16/11/22
UBURYO NAMWEMERAGA
Subiza ⇾Tanga igitekerezo