![Shakira mu rukundo n'umusore arusha imyaka 16](local/cache-vignettes/L628xH377/screenshot_2024-04-04_121030-d58aa.png)
Umuhanzi ukomoka muri Colombia uzwi mu njyana ya Pop, Shakira ari mu rukundo n’umusore mushya w’Umwongereza, Lucien Laviscount.
Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kujya hanze nyuma y’uko Shakira yifashishije uyu musore mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye yise Punteria.
Nyuma y’uko amashusho y’iyo ndirimbo agiye hanze, Shakira na Lucien bagaragaye basohokanye mu ijoro muri resitora y’Abataliyani izwi nka ’Carbone’ iri i New York.
Daily Mail ivuga ko abayihaye amakuru bemezaga ko aba bombi basohokaniye muri iyo resitora ikunzwe muri Amerika ndetse ko n’umubano wabo wari umeze neza.
Amakuru avuga ko Shakira yakoresheje uyu musore mu mashusho bari mu rukundo ndetse na nyuma y’uko ifatwa ryayo rirangiye umubano wabo wakomeje kuba mwiza cyane.
Nubwo bimeze gityo, hari andi makuru avuga aba bombi bataba bari mu rukundo nk’uko biri kuvugwa mu itangazamakuru.
Lucien Laviscount ni umukinnyi wa filime ukomeye cyane muri Amerika aho biteganyijwe ko azagaragara no mu gice gishya cya James Bond cyigiye gusohoka.
Mu nkuru z’urukundo uyu musore yavuzwe mu bagore b’ibyamamare nka Jesy Nelson, Kelly Osbourne, Brooke Vincent, Leigh-Anne Pinnock, Chelsee Healey na Kerry Katona.
Shakira we yashakanye na Gerard Pique bamaranye imyaka 11 bakaza gutanduka, aho uyu mugore yari amaze iminsi nta mukunzi afite akaba ari nayo mpamvu inkuru z’urukundo hagati ye na Lucien Laviscount zashyushye.
Shakira w’imyaka 47 arusha imyaka 16 Lucien Laviscoun kuko we afite imyaka 31 y’amavuko.
Tanga igitekerezo