![Simba SC yitwaje ingunguru z'ibiryo mu Misiri](local/cache-vignettes/L1000xH487/a9a0f804-913f-481e-aae6-e0e378241be1-9bfd8.jpg)
Ikipe ya Simba SC yafashe icyemezo cyatunguye abaturage cyo kujyana ibintu byose bikenerwa kugeza no ku mutetsi ubwo baraba bagiye mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Al Ahly muri CAF Champions League.
Simba SC irahaguruka i Dar es Salaam kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024 yerekeza i Cairo mu Misiri aho iraba igiye gukina umukino wo kwishyura.
Nk’uko Al Ahly yabikoze iza muri Tanzania mu mpera z’icyumweru dusoje ikizanira ibiribwa, Simba yo yiyemeje kurenzaho akanijyanira abatetsi bayo kandi banabyigiye.
Ubwo Al Ahly yazaga muri Tanzania, yaje yizaniye ibyo kurya bigizwe n’amazi, ibiryo, amasafuriya ndetse n’ibindi bikoresho. Impamvu yo kwizanira ibyo bikoresho kandi bizwi ko bisangwa mu gihugu ntiyigeze imenyekana gusa hacyekwa uburozi.
Aganira n’ikinyamakuru The Citizen, umuvugizi wa Simba, Ahmed Ally yahamije ko bitwaje ibyo kurya n’abazajya babiteka kubera impamvu zitandukanye atifuje kuba yatangaza mu itangazamakuru.
Akomeza avuga ko n’ubwo Al Ahly yaje yizaniye ibiryo n’amazi yibagiwe kuzana abatetsi aho bo bafashe umwanzuro wo kubijyanira.
Umukino wo kwishyura hagati ya Simba SC na Al Ahly uteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 5 Mata 2024 i Cairo kuri Cairo International Stadium.
Umukino ubanza wabereye muri Tanzania, Al Ahly yatsinze Simba SC igitego kimwe cyatsinzwe na Ahmed Koka ku munota wa Kane w’umukino.
1 Ibitekerezo
Ndumunyafurika Kuwa 03/04/24
Impamba ni ijambo imvugo y’ikinyarwanda ifite igisobanuro cyiza ese kwitwaza ingunguru y’ibiryo bisobanuye iki? nukubannyega birubaka iki mubyukuri bibwiwe umunyarwanda byamushimisha mwagiye musigaho
Subiza ⇾Tanga igitekerezo