
Tito Rutaremara uri mu bagize akanama ngishwanama k’inararibonye aremeza ko u Rwanda ruzagira abayobozi beza ariko rutazagira uw’ikirenga nka Perezida Paul Kagame.
Ibi yabivuze ubwo, mu kiganiro kuri Yago TV Show, yabazwaga niba nta cyuho abona ku Rwanda cyashingira ku byiyumviro by’Abanyarwanda benshi by’uko nta wasimbura Perezida Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ngo akore neza kumurusha.
Rutaremara yavuze ati: “Nta cyuho kuko ku Isi hari abo twita abayobozi babi, abayobozi beza ariko haba n’abayobozi b’ikirenga. Abo bayobozi b’ikirenga rero igihugu kigenda kibabona nko mu myaka 100 ariko iyo hasigaye abayobozi beza, barakora, imirimo igakomeza.”
Yakomeje agira ati: “Twebwe twagize Imana, tubona umuyobozi w’ikirenga, gusa nuko dushaka ngo dukomeze kubona umuyobozi w’ikirenga. Ntibishoboka. Ariko mu gihe ukimufite, wumva wifuza ko yaguma aha kuko uba uzi ko uzabona abayobozi beza ariko atari ab’ikirenga. Ubwo rero ntacyo u Rwanda ruzagira abayobozi beza, wenda uw’ikirenga yagiye.”
Rutaremara yavuze ko adategereje umuyobozi nka Kagame. Ati: “Ariko sintegereje umuyobozi w’ikirenga nka we. Ntabwo abayobozi b’ikirenga bakurikirana ngo uyu yagiye, hagiyeho undi. Uzarebe no mu mateka y’Isi, uw’ikirenga aba ariho, ni chance muba mwagize, ni cyo gituma mugomba kumugumana kugira ngo asige yubatse binini, abandi bazakomereze aho ngaho.”
Perezida Kagame ayobora u Rwanda kuva mu mwaka w’2000. Yafashe iyi nshingano nyuma y’imyaka hafi 6 abohoye igihugu hamwe n’abandi basirikare ba RPA-Inkotanyi.
1 Ibitekerezo
SHISHOZA Kuwa 17/11/23
Byo nibyo , kuzabona undi muyobozi nka KAGAME PAUL bizatwara imyaka myinshi. Gusa jye inzozi narose zabaye impamo. Ubwo ibintu byari bimeze nabi mu kwa 8 gushyirwa ukwa 9 (NZELI) 1994, mbere gato ya Jenoside yakorewe abatutsi, naravugaga nti kugirango u Rwanda ruzagire amahoro arambye, ni ko iyi ngoma (ubwo navugaga iya HABYALIMANA-GISUNZU) yazima, hagacaho nibura nk’imyaka 30; maze generation y’abahezanguni bareba ibintu byose mu moko ikabanza igacaho. None ndabona byarashobotse, n’ubwo ntakwihandagaza ngo mvuge ngo ingengabitekerezo ishingiye ku moko y’abanyarwanda yaratsinzwe burundu, ariko nibura ntikigishwa mu mashuri, ntikibyinwa muri animation , mbese yararandutse, iri mu marembera, n’abayisigaranye ntibashobora kuyogeza ku mugaragaro. Ahasigaye rero, abanyarwanda dushyirehamwe, twiyubakire igihugu, abashaka kutuzanamo andi macakubiri tubime amatwi.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo