
Ku Cyumweru, Ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia (ATMIS) zatangiye icyiciro cya kabiri cyo kuvana abasirikare muri iki gihugu zishyikiriza Leta ya Mogadishu Ikigo cya gisirikare cya Bio Cadale cyo muri Leta ya Hirshabelle cyacungwaga n’Ingabo z’u Burundi.
Lt. Col. Philippe Butoyi, umuyobozi wa ATMIS muri Bio Cadale, yavuze ko ihererekanyabubasha ry’inshingano z’umutekano ari ikimenyetso cy’ubuyobozi bwa Somaliya mu kongera kubaka igihugu, kurengera abaturage, no kubungabunga umutekano n’ituze.
Lt. Col. Butoyi mu itangazo ryasohorewe i Mogadishu yagize ati: "Twabonye iterambere ku rugamba aho abashinzwe umutekano muri Somaliya bagaragaje ubushobozi bwabo bwo kurinda igihugu. Twabonye ingabo zitera, zifata kandi zikagumana ahantu". Yongeyeho ko abashinzwe umutekano bo muri Somaliya batojwe kandi bafite ibikoresho byose bahindura ibintu mu kurwanya iterabwoba muri Somaliya.
Ikigo cya Bio Cadale, cyagenzurwaga n’ingabo za ATMIS zikomoka mu Burundi, cyari ingenzi kuko cyari zone neutre ugana mu Mujyi wa Jowhar, ahari icyicaro gikuru cy’ubuyobozi bwa Leta ya Hirshabelle, nk’uko iryo tangazo rivuga.
Mu gihe cyo guhererekanya, ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe gutera Inkunga muri Somaliya (UNSOS), bitanga inkunga y’ibikoresho kuri ATMIS, byanatanze ibikoresho bya Loni birimo generator, uruganda rutunganya amazi, ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, za firigo, n’ibigega byo kubika amazi.
Umuyobozi muri UNSOS, Patrick Duah yagize ati: "UNSOS yanatanze amahugurwa ku basirikare ba Somaliya kugira ngo bashobore gukoresha no kubungabunga ibikoresho."
Biteganijwe ko ATMIS izagabanyaho abandi basirikare ba yo 3000 muri uku kwezi nyuma yo gukurayo ingabo 2000 no gutanga ibirindiro bitandatu bya gisirikare muri Kamena. Ibi biraza bikurikira imyanzuro y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, kategetse ATMIS gukurayo abasirikare 2000 bitarenze ukwezi kwa Kamena n’abandi 3.000 mu mpera za Nzeri.
Tanga igitekerezo