
Ingabo za Rapid Support Forces (RSF) zatangaje ko zafashe ibirindiro bya gisirikare bya Division ya 20 y’ingabo zirwanira ku butaka za Sudani muri Leta ya Darfur y’Iburasirazuba, icyo kikaba kibaye ikigo cya kane cya gisirikare mu karere ka Darfur ubu kigaruriwe n’uyu mutwe.
Brig. Gen. Hassan Saleh Nahar, umuyobozi wa RSF muri Darfur y’Iburasirazuba, avugira ku cyicaro gikuru cya Division ya 20 y’ingabo zirwanira ku butaka za Sudani, yatangaje ko ingabo zabo zafashe icyo kigo saa kumi za mu gitondo kuri uyu wa Kabiri, hamwe n’ibikoresho byose by’iyi division.
Umuvugizi wa RSF yasohoye itangazo ashimangira ko intsinzi zabo ziheruka ku ngabo z’igihugu “zihutisha amahoro nyayo abaturage ba Sudani bifuza, kandi zigira uruhare mu gushinga igihugu kibabereye.”
Yashimangiye ko Leta ya Darfur y’Iburasirazuba izakomeza kugira umutekano irinzwe na RSF nyuma yo kwirukana “ingabo za Burhan,” bashinja kuba yarateje amakimbirane n’intambara muri iki gihugu.
Umunyamakuru Abu Bakr al-Sandali ukomoka muri El Daein yatangarije Sudan Tribune ko ituze ryagarutse muri uyu mujyi nyuma y’uko RSF yigaruriye ubuyobozi bwa division ya 20 ya gisirikare, buherereye hanze y’umujyi.
Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na RSF kuri uyu wa Mbere ushize ribitangaza, ngo ingabo zayo (RSF) zari zafashe ikindi kigo cy’Ingabo za Sudani mu gace ka Jebel Aulia, mu majyepfo ya Khartoum.
Tanga igitekerezo