
Umuhanzikazi akaba na rwiyemezamirimo, Tanasha Donna , yavuguruje amakuru y’abamushyingira umugabo aherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko nta rukundo arimo.
Ibi Tanasha yabigarutseho ubwo yashyiraga kuri Instagram ifoto arikumwe n’umuherwe wo muri Nigeria witwa Jamal Gaddafi hanyuma kuri iyo foto ashyiraho amagambo agira ati”Sinjye uzaroto nongeye kukubona”.
Iyo foto ikigera hanze yasamiwe hejuru n’abatari bacye , abenshi bavuga ko uyu muhanzikazi ari mu rukundo n’uyu mucuruzi.Hatarashira umwanya munini Tanasha yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Twitter ahita abwira abamukurikira ko bafashe ibintu uko bitari, abasobanurira ko atari mu rukundo.
Yagize ati”Nta muntu untereta, Jamal ni inshuti yanjye bisanzwe , nishimira kuba ari umuntu w’ingenzi kumugira mu buzima bwanjye.”
Ibi bije nyuma y’uko aherutse gutangaza ko atakirajwe ishinga no kujya mu nkundo, ahubwo ngo arimo gushyira imbaraga mu muziki we , aho aherutse gushyira hanze album yise “Just in Love”.N’ubwo atangaje ibyo ariko abafana ntibanyuzwe ahubwo ngo bamuteze amaso.
Tanasha atangaza ko kandi akomeje kwita ku muhungu we yabyaranye na Diamond Platnums.
Mu ntangiro z’uku kwezi Tanasha yari yatangaje ko agiye kuva muri Kenya agahungisha umuryango we, nyuma y’uko ngo atizeye umutekano we muri Kenya aho yavuze ko iki gihugu gisigaye kibamo umwuka utari mwiza ndetse n’abantu bakicana.
Tanga igitekerezo