
Muhisha Benjamin uzwi nka The Ben agiye gukorera igitaramo mu Burundi Aho gishobora kuzitabirwa n’umugabo kigasiba undi bitewe n’amatike yo kwinjira.
Ni igitaramo kizaba mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira uyu mwaka , aho biteganyijwe ko azahura n’abafana be bagasabana .
Gusa n’ubwo hari gahunda yo kwishimana n’abafana, hari impungenge z’uko amafaranga yo kwinjira ashobora kuzaba menshi bigakumira abafana , dore ko biteganyijwe ko hazaba hari amatike agura miliyoni 1.5 utibagiwe n’ayibihumbi 50 ,n’ibihumbi 10 by’amafaranga akoreshwa mu Burundi.
Sosiyete ya now now isanzwe itegura ibitaramo mu Burayi ivuga ko ari ubwa mbere igiye gukorera ibitaramo mu Burundi.Ni igitaramo cyizabera ahazwi nka Jardin public.
Uyu muhanzi yari amaze igihe adakora ibitaramo mu buryo bwagutse , akaba ataraherutse no gukora indirimbo nk’uko byagendaga mbere.The Ben yatangiriye ku ndirimbo yamamaye cyane yitwa ‘Amaso ku maso’. Amaze gukora album ebyiri zirimo ‘Amahirwe ya nyuma ’ ndetse na ‘Ko nahindutse’.Kugeza ubu akaba abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Tanga igitekerezo