![The Ben yavuguruje Meddy anakomoza kuri Bruce Melodie](local/cache-vignettes/L1000xH596/capturekjuy-c7c67.jpg)
Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yamaze kugaruka i Kigali nyuma yo kuba akubutse muri Canada mu gitaramo yahakoreye, yatangaje byinshi ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku kibuga cy’indenge mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
The Ben yageze i Kanombe kuri uyu wa Gatatu asanganirwa n’itangazamakuru.Bimwe mu bibazo yabajijwe byagarutse ku nshuti ye Meddy uherutse gutangaza ko yiyeguriye umuziki waririmbiwe Imana(Gospel).
Uyu musore , yavuze ko atemeranywa na Meddy kuri ibyo yatangaje ko yavuye mu muziki bakunze kwita uw’isi, kuko ngo na mbere yaririmbaga indirimbo zo mu rusengero bityo rero ngo nta birenze birimo n’ubundi yabihozemo na cyera bakiri bato.
Yagize ati"Akantu ntemeranya na Meddy n’uko yahoze ari gosiple na mbere y’uko avuga ko ari gospel arabizi namwigiyeho ibintu byinshi by’ubumana."
Mu bindi yatangaje harimo ko nawe ubusanzwe abenshi bamuzi nk’umuntu wakuriye ku gicaniro cya gospel ndetse kuri ubu akaba yiteguye gushyira hanze indirimbo ikoze muri uwo mujyo w’indirimbo zaririmbiwe Imana.
The Ben kandi yavuze ku byo aherutse gutangaza ko atishimiye ijambo ’Battle’ ryakoreshejwe riganisha ku bashaka ko arushanwa na Bruce Melodie kugira ngo harebwe ninde w’aba umwami w’umuziki nyarwanda.
Yavuze ko n’ubundi icyo ashyigikiye ko ari uko bakora igitaramo ndetse anatanga igitekerezo cy’uko bazakorera icyo gitaramo muri sitade amahoro mu gihe yaba yuzuye.Ni mu gihe hari abakomeje kuvuga ko yakwemera ijambo ’Battle’ mu muziki kuko ntacyo bitwaye bityo akabitandukanya no kuba yabigira politiki.
Ni mu gihe ubwo rekezaga muri Canada akabibazwaho yari yavuze ko iri ijambo ’Battle’ ridakwiye gukoreshwa bijyanye n’amateka y’igihugu.Icyakora kuri iyi nshuro yirinze kugira icyo arivugaho ahubwo agaruka ku kuba byakwitwa igitaramo.
Kugeza ubu uyu muhanzi aritegura gukomeza gukora umuziki, ari nako yitegura gukora ubukwe mu kwezi gutaha, aho bivugwa ko buzitabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo Otile Brown na Diamond Platnumz gusa we ngo ntibiremezwa.
Tanga igitekerezo