
Umuhanzi the Ben yatanze umucyo ku byari bimaze iminsi bivugwa ko ahanganye na Bruce Melodie ndetse ko binabaye byiza bakora igitaramo cyo guhangana mu gitaramo runaka cyaba cyabahuje ubwabo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru,The Ben yabajijwe iby’iyi ngingo maze avuga ko bijyanye n’amateka u Rwanda rwanyuzemo nta muntu ukwiye guhanganisha umuntu n’undi.
yagize ati"Bitewe n’amateka igihugu cyacu cyagize nta battle dukeneye ahubwo hakwiye kubaho igitaramo cya Bruce Melodie na The Ben.Ijambo Battle rikwiye kuvaho.Iki cyibazo kandi cyari cyagarutsweho na Minisitiri w’urubyiruko Utumatwishima ,aho yavuze ko aba bahanzi bakwiye gusenyera umugozi aho kubahanganisha.
Ahanini iki kibazo cyasembuwe n’igitaramo The Ben yakoreye i Burundi maze bikaza kuvugwa ko hari itsinda ry’abari ku ruhande rwa Melodie barimo gushaka kukiburizamo.Aha uwashyizwe mu majwi ni Coach Gael na Fatakumavuta ngo wari ku ruhembe rw’imbere.
Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa mbere kibera ku kibuga kindege cya Kigali i Kanombe , aho yari yerekeje muri Canada aho yerekeje mu gitaramo azakora taliki 25-26 uku kwezi, aho azava anakora ubukwe mu Ukuboza.
The Ben kandi yavuze ku mubare w’amafaranga waciwe abazarebera ubukwe bwe kuri website bakishyura ibihumbi 50Frw.Yavuze ko ari imbanziriza mushinga bitewe n’uko bishobora guhinduka nyuma y’uko abatari bacye bavuze ko ari akayabo.
Tanga igitekerezo