
Mu buhungiro, umunyapolitiki Corneille Nangaa wabaye Perezida wa komisiyo y’amatora muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko ibikorwa bya Félix Tshisekedi bigiye gusenya iki gihugu.
Uyu munyapolitiki yasabye Abanyekongo kutongera kugirira Tshisekedi icyizere ngo bamutore, kuko ngo kuva yajya ku butegetsi, uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwarakandagiwe, demukarasi ihinduka inzozi, umutungo w’igihugu uranyerezwa.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru wa Jeune Afrique, Nangaa yagaragaje ko Tshisekedi naguma ku butegetsi, RDC izasenyuka ko kuko azatungurana, akaba ku ruhembe rw’abari mu mugambi wo guca iki gihugu mo ibice.
Nangaa ati: “Igihugu kugana ku gusenyuka bitewe n’uruhare rutumvikana rwa Bwana Félix Tshisekedi Tshilombo, uwa mbere wa vuba mu Banyekongo, ibikorwa bye bimugaragaza bitunguranye nk’uwingenzi mu gucamo RDC mo ibice.”
Uyu munyapolitiki ni we watangaje ko Tshisekedi yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu mu 2018. Avuze amagambo amusenya mu gihe Abanyekongo bitegura amatora nk’aya mu Kuboza 2024.
Tanga igitekerezo