
Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, arajya i Kampala muri Uganda na Nairobi muri Kenya, mu ruzinduko rw’umunsi umwe.
Ibinyamakuru byo muri RDC biravuga ko Tshisekedi aragirana ikiganiro cyihariye na Yoweri Museveni ubwo araba ageze i Kampala kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2023, hanyuma akomeze ajya kuganira na William Ruto wa Kenya.
Ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko imirwano imaze igihe kinini hagati ya Leta n’umutwe witwaje intwaro wa M23 muri teritwari eshatu z’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ni cyo kimujyana muri ibi bihugu.
Uru ruzinduko rugiye kubaho mu gihe Tshisekedi n’abandi bari mu butegetsi bwe bamaze igihe banenga umusaruro w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) muri RDC, by’umwihariko iza Uganda n’iza Kenya.
Bitewe n’uyu musaruro Tshisekedi anenga, yatangaje ko izi ngabo zizava mu burasirazuba bwa RDC bitarenze tariki ya 8 Ukuboza 2023, zisimburwe n’izizajya mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, SADC.
Icyakoze, hari ubwo ubutegetsi bwa RDC bwari bwarafashe umwanzuro wo gusezerera izi ngabo nk’uwo muri Nzeri 2023, Tshisekedi yamara kugirana inama n’abakuru b’ibihugu byo muri EAC akisubira.
Tanga igitekerezo