![Tshisekedi yabwiye abanye-Congo ko atagishoje intambara ku Rwanda](local/cache-vignettes/L1000xH563/fdf-99e86.jpg)
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yisubiriye ku sezerano ry’uko azashoza intambara ku Rwanda yari yarahaye abanye-Congo.
Mu mpera z’umwaka ushize ubwo uyu mugabo yasozaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza, ni bwo yabwiye abaturage be ko nibaramuka bamutoye mu byo yateganyaga harimo gusaba Inteko Ishinga Amategeko kumwemerera agashoza intambara ku Rwanda.
Yagize ati: "Nimuramuka mwongeye kungirira icyizere, hanyuma u Rwanda rugakomeza ibyifuzo byarwo mu burasirazuba bw’igihugu cyacu, nzahuriza hamwe imitwe yombi mu nteko ishinga amategeko yacu kugira ngo nemererwe kubatangazaho intambara, kandi tuzajya i Kigali."
Tshisekedi yavuze ko Igisirikare cya RDC gifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali kiri i Goma, kandi ko nibibaho "Kagame ntabwo azarara mu nzu ye, azajya kurara mu ishyamba".
Uyu wari wijeje abanye-Congo ko azashoza intambara ku Rwanda mu gihe hari isasu ryaba riguye ku mujyi wa Goma, yashinje Perezida Paul Kagame "gukina imikino n’abahoze ari abayobozi ba RDC", ashimangira ko yiteguye "gusubiza ku bushotoranyi ubwo ari bwo bwose."
Yunzemo ati: "Paul Kagame Paul ashobora gukina na buri wese, ariko hapana na Fatshi Béton".
Kuri ubu Perezida Félix Tshisekedi amaze iminsi yotswa igitutu n’abanye-Congo batangiye kumwishyuza isezerano yabahaye.
Ni nyuma y’uko Umujyi wa Goma kuri ubu usumbirijwe n’inyeshyamba za M23 zamaze gusa n’iziwuzenguruka; ndetse muri uku kwezi wanarashwemo ibisasu incuro irenze imwe.
Tshisekedi mu kiganiro yaraye agiranye n’abanyamakuru, yavuze ko kuri ubu ibyo gushoza intambara ku Rwanda yabivuyemo ahitamo guha umwanya inzira y’ibiganiro.
Ati: "Abantu bishyizemo ijambo ’escarmouche’ (gushoza intambara) birashoboka ko ari ijambo ry’uburozi. Gusa ntibakwiye kwibagirwa uko byari kugenda iyo haza kubaho gushoza iyo ntambara. Mbere na mbere hagombaga kubaho guhuza imitwe yombi y’Inteko. Tujya mu ntambara tugendeye ku biri mu Itegeko nshinga. Tuyitangaza iyo imitwe yombi yahuye, ikaduha uburenganzira".
Yakomeje agira ati: "Ibihe turimo ubu uko bimeze, nabibabwira, ndi uwa mbere mu bareba ibiba. Uko bimeze ntabwo bimpa gushyira mu bikorwa ibyo nari navuze. Si Kubera ko ntashobora kubikora cyangwa ntabishaka, ahubwo ni uko hari ibikorwa byinshi biganisha ku guharanira amahoro ari na yo nzira nziza irimo ubwenge, aho gushyira imbere intambara."
Tshisekedi yasobanuye ko mu nzira nyazo ziriho harimo nka gahunda y’ibiganiro bya Luanda biyobowe na Perezida João Lourenço iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’iya EAC iyobowe na Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo.
Perezida Kiir ku wa Kane yakiriwe na Perezida Paul Kagame i Kigali, ndetse byitezwe ko nyuma yo kuhava agomba gukomereza i Bujumbura n’i Kinshasa aho agomba guhura na ba Perezida Evariste Ndayishimiye na Félix Tshisekedi.
Perezida Tshisekedi yunzemo ko akeneye amahoro, gusa avuga ko nibisaba ko abonekera mu biganiro azayakiriza yombi, ariko ko nibiba ngombwa ko bica mu nzira y’intambara ayo mahitamo na yo atazayirengagiza.
Tanga igitekerezo