![Tshisekedi yakomoje ku makuru avuga ko yaba ateganya imishyikirano na M23](local/cache-vignettes/L1000xH666/20240130_175947-f1b4d.jpg)
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko nta biganiro ibyo ari byo byose ateganya kugirana n’inyeshyamba za M23 ashinja u Rwanda guha ubufasha, mu gihe cyose hari ibice by’igihugu cye zikigenzura.
Tshisekedi yabitangaje mu gihe hari amakuru yakwirakwiye muri iki cyumweru avuga ko yemeye kugirana ibiganiro na ziriya nyeshyamba zimaze imyaka irenga ibiri mu ntambara n’Ingabo ze.
Ni amakuru yakwirakwiye nyuma y’uko muri iki cyumweru itangazamakuru ryo muri Angola ryatangaje ko Perezida João Lourenço w’icyo gihugu yaganiriye kuri telefoni na Tshisekedi na mugenzi we, Paul Kagame w’u Rwanda asaba ko impande zombi zajya mu biganiro mu rwego rwo gucubya umwuka mubi ukomeje gututumba.
Bivugwa kandi ko Perezida Lourenço usanzwe ari umuhuza mu bibazo bya Congo yanagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’umutwe wa M23 abasaba kwemera kugirana ibiganiro na Tshisekedi wemeye kuva ku izima.
Tshisekedi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Mutarama ubwo yagiranaga ibiganiro n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo i Kinshasa, yavuze ko nta biganiro ibyo ari byo byose ateganya kugirana na M23 cyangwa u Rwanda mu gihe inyeshyamba zikigenzura ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Perezidansi ya RDC yasubiyemo amagambo ye avuga ko Guverinoma ye ihagaze ku cyemezo cy’uko "nta biganiro bigomba kubaho ku byerekeye ubusugire n’umutekano wa RDC."
Yakomeje agira ati: "Nta biganiro bishobora kubaho kandi nta n’ibyo tuzagirana n’uwaduteye, mu gihe cyose akigenzura igice cy’ubutaka bwacu."
Ni Tshisekedi washimangiye ko Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) kuri ubu zirajwe ishinga no gukurikirana umwanzi w’igihugu cye, hatitawe ku gihe n’ikiguzi bizasaba.
Perezida wa Congo kandi wasabye abayobozi barimo ab’Umuryango w’Abibumbye, ab’Uwa Afurika yunze Ubumwe ndetse n’ab’imiryango y’ibihugu by’akarere "gufatira ibihano" abayobozi b’u Rwanda na M23 avuga ko bavogereye ubusugire bwa RDC.
Tshisekedi yavuze ibi mu gihe imirwano ikomeye ikomeje gusakiranya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya RDC zirimo iza FARDC, FDLR, Abacancuro, imitwe ya Wazalendo, Ingabo z’u Burundi ndetse n’iz’Umuryango wa SADC.
Kuva mu cyumweru gishize imirwano y’injyanamuntu iri kubera mu bice bya Mweso, Mushaki na Karuba ho muri Teritwari ya Masisi.
Ni imirwano bivugwa ko kuva kuva mu mpera z’icyumweru gishize yiciwemo Ingabo nyinshi zo ku ruhande rwa Leta.
M23 ku ruhande rwayo ishinja izi ngabo kuba zikomeje kuyigabaho ibitero zifashishije intwaro ziremereye, drones ndetse n’indege z’intambara. Ni ibitero uyu mutwe kandi uvuga ko bikomeje kugwamo abasivile benshi, ukanenga umuryango mpuzamahanga kuba ntacyo uvuga ku bibera muri Congo.
Tanga igitekerezo