![Tshisekedi yakwepye inama yari buhuriremo na Perezida Kagame](local/cache-vignettes/L1000xH660/screenshot_20240608-071410_1_copy_1000x660-34744.jpg)
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Gatanu yanze kwitabira inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Ni inama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, yitabirwa n’abakuru b’ibihugu barimo Salva Kiir wa Sudani y’Epfo wari uyiyoboye, Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda cyo kimwe na Paul Kagame w’u Rwanda.
U Burundi muri iyi nama bwari buhagarariwe na Visi-Perezida wabwo, Bazombanza Prosper mu gihe Kenya yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi.
Mu buryo busa nk’ubudatunguranye Perezida Tshisekedi wa RDC ntiyigeze agaragara muri iyi nama cyangwa ngo agire intumwa imuhagararira ayoherezamo.
Kuri gahunda y’iyi nama hariho kwemeza umunya-Kenyakazi, Veronica Mueni Nduva nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC. Ni inshingano yasimbuyeho mwene wabo, Peter Mathuki Perezida William Ruto aheruka kugira Ambasaderi wa Kenya mu Burusiya.
Indi ngingo iriya nama yagombaga kurebaho ni ijyanye na raporo ya Perezida Salva Kiir ku mubano w’ibihugu binyamuryango bya EAC.
Ni nyuma y’uko Perezida Kiir kuri ubu uyoboye EAC mu minsi ishize yagiriye uruzinduko mu bihugu birimo u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; mu rwego rwo gucubya umwuka mubi umaze igihe uri hagati yabyo.
Amakuru aturuka muri RDC avuga ko Tshisekedi yahisemo kutitabira iriya nama, mu rwego rwo kwigaragambiriza amagambo aheruka gutangazwa na Perezida Ruto.
Umukuru w’Igihugu cya Kenya mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique mu kwezi gushize, yagaragaje ko umutwe wa M23 udakwiye kuba ikibazo kireba u Rwanda mu gihe abayobozi ba RDC bigeze kwiyemerera ko abawugize ari abanye-Congo.
Ati: "Nk’abakuru b’ibihugu twahuriye mu nama, turabaza tuti ‘Ese abantu ba M23 ni Abanyarwanda cyangwa ni Abanye-Congo?’ Maze RDC iravuga iti ‘ni Abanye-Congo’. Impaka zari zirangiye. Niba se ari abanye-Congo, gihinduka ikibazo cy’u Rwanda gite?”
Ni amagambo yababaje cyane Kinshasa, kuko yayafashe nko kuba Kenya ishyigikiye u Rwanda mu buryo bweruye.
RDC kandi imaze iminsi ishinja Uganda gufatanya n’u Rwanda mu guha ubufasha umutwe wa M23; ikaba indi mpamvu bivugwa ko Perezida Félix Tshisekedi yahisemo kwiheza.
Tanga igitekerezo