
Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kwitwaza u Rwanda arugaragaza nka nyirabayazana y’ibibazo bimaze igihe byarayogoje igihugu cye.
Tshisekedi yitwaje u Rwanda na Perezida Paul Kagame, ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gicurasi yaganiraga n’abanye-Congo baba mu Bushinwa.
Tshisekedi ari i Beijing mu murwa mukuru w’u Bushinwa, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine ari kugirira muri iki gihugu cyo ku mugabane wa Aziya.
Umukuru w’Igihugu cya Congo ubwo yaganiraga n’abanye-Congo mu Bushinwa, yababwiye ko icyatumye abahuriza hamwe ari ukubabwira ibibazo byugarije igihugu cye bikomeje kumushyushya umutwe.
Byari mbere yo kwitakana u Rwanda na Perezida Paul Kagame.
Yagize ati: "Ndagira ngo mbaganirize ku byerekeye ibibazo bidushengura imitwe. Ni ikibazo cy’igitero cyatwibasiye. Igitero cy’ubugwari n’ubugome cy’u Rwanda n’umuyobozi warwo, Paul Kagame."
Tshisekedi yavuze ko Perezida Kagame yeruye akavuga impamvu yahisemo guhungabanya uburasirazuba bwa Congo mu buryo buhoraho.
Yunzemo ati: "ibirenze kwinuba, muri iki gihe twahisemo gukora kandi tugakorana ubwenge. Twirinze gusubiza mu buryo bwihuse bwari kubaha amahirwe yo kwirirwa bigaragaza nk’abagizweho ingaruka n’urwango ndetse n’ubugome."
Tanga igitekerezo