
Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, yatangiye kwifashisha “ibirego ku Rwanda”, ashyira hasi Moïse Katumbi bahanganye.
Kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2023, Tshisekedi yatangiriye muri sitade ya Martyrs ibikorwa byo kwiyamamaza, akazaba ahagarariye ihuriro ‘Union Sacrée’ rigizwe n’imitwe ya politiki irimo UDPS akomokamo.
Tshisekedi yagaragarije Abanyekongo ibyo yagezeho kuva yajya ku butegetsi mu 2019, ababwira ko yanagerageje kwegera Perezida Paul Kagame ngo bashakire hamwe umuti w’umutekano muke umaze igihe mu burasirazuba bwa RDC.
Uyu mukandida yavuze ko ariko u Rwanda rwahindukiye, rutera uburasirazuba bwa RDC, mu cyo yise “ubushotoranyi”, ngo rubinyujije mu mutwe witwaje intwaro wa M23 urwanira mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni ikirego rutera utwatsi kenshi, rusobanura ko nta nyungu rwakura mu kugira uruhare muri iyi ntambara.
Tshisekedi yavuze ko mu bakandida bahanganye harimo abahagarariye amahanga, abwira Abanyekongo ko bazabamenya mu kuba badashobora kuvuga igihugu gishotora RDC. Ati: “Mu matora ya tariki ya 20 Ukuboza, dufite abakandida b’amahanga. Abanyamahanga bashyize imitima mu gushaka kuyobora iki gihugu, maze bakatujyana mu irimbukiro n’ubucakara.”
Yakomeje agira ati: “Mumenye ubwenge kandi mube maso. Muzabamenya mute? Muzababaze izina ry’umwanzi uri kutwicira abavandimwe na bashiki bacu mu burasirazuba, ntabwo bazamumenya.”
Mu ntangiriro y’uku kwezi k’Ugushyingo, Katumbi yatangarije i Lubumbashi ko azashobora kugarura umutekano mu burasirazuba bwa RDC mu mezi 6, natorwa. Ati: “Ntabwo nzamagana umuntu ariko nzagarura umutekano mu mezi 6. Hano nta ntambara izahaba, tuzubaka igisirikare. Sinzaba Perezida wikundwakaza ku baturage, nzaba Perezida ushakira Abanyekongo ibisubizo, nzaha igihugu cyanjye icyubahiro.”
Tshisekedi, muri iyi sitade, ntabwo yavuze izina rya Katumbi ariko yavuze kuri aya mezi atandatu yo kugarura umutekano. Ati: “Bazavuga ko bazashobora guhagarika intambara mu burasirazuba mu mezi 6, batubwira icyo bateganya gukora mu kwezi kwa mbere, ukwa kabiri, ukwa gatatu kugeza ku kwa gatandatu. Ibi ntimuzabihe agaciro, ni ukubasinziriza.”
Umuvugizi wa UDPS, Prof. Paul Tshilumbu, yunze mu rya Tshisekedi, atangariza kuri Top Congo ko Katumbi afite uruhare mu ntambara iri kubera mu burasirazuba bwa RDC. Yagize ati: “Katumbi afite uruhare mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa RDC. Abonamo inyungu. Ahafite coltan agurisha mu Rwanda. Katumbi agiye ku butegetsi uyu munsi, Kivu yakomorwa kuri RDC.”
Si ubwa mbere Tshisekedi yise mugenzi we umukandida w’amahanga. Tariki ya 7 Ukwakira 2023 yavuze ko Denis Mukwege ari umwe muri bo, abishingira ku kuba ngo ashaka ko uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina n’ababyihinduza bwubahirizwa.
Tanga igitekerezo