Perezida Félix Antoine Tshisekedi yatangaje ko ateganya kwakira Héritier Luvumbu wahoze akinira Rayon Sports akamushimira.
Muri uku kwezi ni bwo Luvumbu yatandukanye na Rayon Sports, nyuma y’amasaha make ahagaritswe amezi atandatu na FERWAFA.
FERWAFA yamuhoye ikimenyetso yakoze ku mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona yatsinzemo igitego Rayon Sports itsinda Police FC ibitego 2-1.
Uyu munye-Congo yifashe ku munwa anatunga urutoki muri nyiramivumbi, mu gushimangira ibirego bya leta ya RDC by’uko u Rwanda rukorera ubwicanyi ku butaka bw’icyo gihugu.
Luvumbu nyuma yo kugera muri RDC, yakiriwe n’abarimo Minisitiri wa siporo, Kabulo Mwana Kabulo na Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba.
Tshisekedi mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Kane, yavuze ko na we yavuganye kuri telefoni na Luvumbu akigera muri RDC, ariko ko anateganya kumwakira akamushimira.
Yagize ati: "Njye ubwanjye naganiriye na Luvumbu kuri telefoni akigera ku kibuga cy’indege aherekejwe na Minisitiri wa siporo. Ni umusirikare w’umunyamurava ukwiye gushyigikirwa natwe. Nzamwakira, ni ikibazo cy’ingengabihe gusa. Azahembwa ku bw’umurava we."
Amakuru avuga ko Luvumbu anagomba guhabwa amasezerano y’akazi nk’umukinnyi wa AS Vita Club, nyuma y’uko Perezida w’iyi kipe abisabwe na Tshisekedi.
1 Ibitekerezo
titi Kuwa 28/02/24
yewe politike na Diplomasi bya TSHISEKEDI na wazalendo bafatanyije kuyobora biransetsa pee, ubwo barabona LUVULMBU yabaye intwari rero, nibamwohereze ni Sake ajye gukora ibyo yakoze niba ari Umusirikare wúmunyamurava, MANDA YAWE IRAJE IRANGIRE WIRIRWA UZERERA NGO WAGIYE GUSABIRA U RWANDA IBIHANO
Subiza ⇾Tanga igitekerezo