
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yijeje abaturage b’igihugu cye ko yiteguye gukoresha ingufu zose afite mu kubaka burindi bushya RDC, byaba ngombwa akaba yanapfira muri urwo rugamba.
Yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo, ubwo yatangiriraga ibikorwa byo kwiyamamaza muri Stade des Martyrs i Kinshasa.
Ni Tshisekedi uri kwiamamariza kuyobora RDC muri manda ye ya kabiri, nyuma y’uko iya mbere yatowemo muri 2018 iri kugenda igana ku musozo.
Imbere y’ibihumbi by’abanye-Congo, Tshisekedi yagize ati: "Njyewe umukandida wanyu numéro 20, njyewe Perezida wa Repubulika nimumenye ko kugeza mpfuye ntazigera ntezuka ku kubakunda, gukunda ihihugu cyanjye, nzatanga ubuzima bwanjye ku bwa Congo."
Tshisekedi yunzemo ko abanye-Congo baza imbere mu bimuhangayikishije, ashimangira ko niba umunye-Congo ari we ibikorwa bya Leta byose byubakiyeho bisobanura ko azabasha kubaka igihugu cye.
Tshisekedi yatangaje ibi mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bamushinja kuba nta kintu gufatika yagejeje kuri RDC mu myaka itanu amaze ayobora iki gihugu.
Kuri ubu abenshi mu banye-Congo babayeho mu buzima bubi kubera ubukene, hejuru y’ibi ibice bitandukanye bya RDC biracyugarijwe n’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro.
Tanga igitekerezo