Minisitiri w’ubukungu wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Vital Kamerhe, yatangaje ko ubutegetsi bw’igihugu cye buzi neza ko Abanyarwanda n’Abagande bafasha umutwe witwaje intwaro wa M23.
Kamerhe yabitangarije mu mujyi wa Goma kuri uyu wa 1 Ukuboza 2023 ubwo yari mu bikorwa byo kwamamaza umukandida Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wifuza kuyobora manda ya kabiri.
Mu byo uyu muyobozi yabwiye abatuye i Goma harimo ko ubutegetsi bwa Tshisekedi buhangayikishijwe n’intambara iri kubera mu burasirazuba bw’igihugu, ariko ko ateganya kuyitsinda mu gihe yatorwa.
Yagize ati: “Ndagira ngo mbwire abavandimwe b’Abanyarwanda n’Abagande bihishe inyuma ya M23 ko dushaka amahoro. Ndabizi ko Abagande na bo baduteye. Tugomba kuvuga ibintu bikumvikana, Abagande bari gufasha izi nyeshyamba.”
Kamerhe yakomeje agira ati: “Mwaraduteye ariko mumenye ko Wazalendo na FARDC ari inyuma ya Perezida Félix Tshisekedi kugeza igihe tuzabohorera Kivu y’Amajyaruguru.”
Uyu muyobozi yari aherutse kugaragaza ko abona Uganda ifite uruhare mu ntambara ya M23 n’igisirikare cya RDC hamwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, abacancuro b’abazungu n’ihuriro ry’urubyiruko rwa Wazalendo.
Icyo gihe hari tariki ya 10 Ugushyingo 2023 ubwo yari mu nama ya Saudi Arabia na Afurika muri Riyad, asaba ibihugu byayitabiriye gukoresha “ijambo bifite ku Rwanda na Uganda kugira ngo amahoro agaruke mu burasirazuba bwa RDC.”
Ariko Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, tariki ya 18 Ugushyingo ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru i Bunagana, yatangaje ko u Rwanda na Uganda bidafasha uyu mutwe witwaje intwaro, ahamya ko bibaye biwufashije, Perezida Tshisekedi yava ku butegetsi mu gihe kitageze ku mezi abiri.
Bisimwa yagize ati: “Perezida Museveni abaye ari kumwe na M23, kimwe na Perezida Kagame, muzi aho bageze ubwo bari kumwe na AFDL mu 1997? Muratekereza ko mu karere hari ingabo zahangana n’izi ngabo ebyiri? Ese muratekereza ko ubu tuba tukiri aho turi ubu? Babaye bari kumwe natwe, naha Tshisekedi amezi abiri ngo abe yavuye ku butegetsi kubera ko urugendo rwo kujya i Kinshasa ntirwadutwara n’amezi abiri.”
Leta y’u Rwanda, ku ruhande rwayo, ihakana uruhare ishinjwa mu ntambara ibera muri RDC, igasobanura ko nta nyungu yaba ifitemo. Iya Uganda yo iravuga ko Abanyekongo bayishinja gukorana na M23 batazi icyo bashakira uburasirazuba bw’igihugu bwugarijwe n’umutekano muke.
Tanga igitekerezo