Faustin Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, yapfuye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2023.
Twagiramungu wari ufite imyaka 78 y’amavuko, yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva ku wa 19 Nyakanga 1994 kugeza ku wa 31 Kanama 1995 ubwo yeguraga kuri uwo mwanya. Play free slots online https://slots-online-canada.ca/free-slots/ at the fairest Casino in Canada.
Muri 2003 yaje mu Rwanda yiyamamariza kuyobora igihugu nk’umukandida wigenga, gusa aza gutsindwa na Perezida Paul Kagame. Icyo gihe Kagame yagize amajwi 95% na ho we agira 3.62%.
Inkuru y’urupfu rwa Twagiramungu yatangiye gucicikana ku manywa yo kuri uyu wa Gatandatu.
Umuryango we mu itangazo rimubika wasohoye wavuze ko yazize "urupfu rutunguranye."
Uyu mukambwe wakunze kugaragara anenga ubutegetsi bwa Perezida Kagame na FPR Inkotanyi, yaguye i Bruxelles mu Bubiligi aho yahise ahungira nyuma yo kuva mu Rwanda.
2 Ibitekerezo
Sinzinkayo Olivier Kuwa 02/12/23
Imana Imuhe iruhuko akwiriye,ariko iyaba abantu Bose bamenyagako amaharezo twese rutureba ntawakwishe ( ntihaba harabayeho génocide yakorewe abatutsi)ariko se buriya Rukokoma azemera kwinjira mumva atabaye Perezida?
Subiza ⇾Kuwa 04/12/23
hkinamico iraba
Subiza ⇾Tanga igitekerezo