
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 18 Ugushyingo, Chencellier w’u Budage, Olaf Scholz, yanenze politiki y’imiturire ya Israel muri West Bank ndetse yongera gusaba igisubizo cya leta ebyiri zigenga za Israel na Palestine.
Ibi Scholz yabitangaje mu ruzinduko yagiriye i Nuthetal muri leta ya Brandenburg, aho yagize ati: "Ntabwo dushaka gutuza gushya abantu muri West Bank, nta hohoterwa rikorwa n’abahatujwe barikorera Abanyapalestine muri West Bank."
Yavuze ko icyiza ku Banya-Israel n’Abanyapalestine kikiri igisubizo cy’ibihugu bibiri nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga.
Scholz ati: "Niba bamwe muri banyapolitiki muri Israel bitandukanije n’ibi, ntituzabashyigikira."
Scholz yashimangiye kandi akamaro k’ibikorwa by’ubutabazi by’Abadage ku Banyapalestine.
Yavuze ko u Budage butari ku ruhande rwa Israel gusa, ariko ko kimwe na Amerika, bukiri umuterankunga mukuru mu bikorwa byo gutanga imfashanyo z’ubutabazi ku Banyapalestine.
Avuga ku bihugu by’Abarabu yagize ati: "Ntabwo ari Leta ziri mu baturanyi, nubwo zimwe zikize cyane". Ku bijyanye n’uturere twa Palesitine yagize ati: "Twebwe nitwe dushoboza amashuri n’ibitaro gukorerayo".
Tanga igitekerezo