Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yongeye gusaba Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) guhagarika imikoranire zifitanye n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
FDLR igizwe ahanini n’Interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, iri mu bafasha Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu ntambara zirimo n’umutwe wa M23.
U Rwanda kandi rushinja impande zombi kuba ziri mu mugambi wo kurutera zikaruhungabanyiriza umutekano.
U Bufaransa mu itangazo ryabwo bwagaragaje ko "Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zigomba guhagarika imikoranire yose zifitanye na FDLR, umutwe ugizwe n’Interahamwe zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda ".
U Bufaransa ku rundi ruhande bwanasabye u Rwanda"guhagarika ubufasha bwarwo kuri M23 ndetse rukava ku butaka bwa Congo".
M23 kandi bwayisabye guhagarika imirwano ndetse ikava mu duce twose igenzura.
Guverinoma y’u Bufaransa ivuga ko ihangayikishijwe n’imirwano ikomeje kubera muri Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu duce dukikije imijyi ya Goma na Sake.
1 Ibitekerezo
nk Kuwa 21/02/24
Jye munsubize cg mumbarize basabye m23 kuva muri congo ikajya he?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo