
Mukandanga Jeanne wo mu karere ka Rwamagana ni we watowe nk’uhagarariye abagore bo mu ishyaka Democratic Green Party ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba.
Mukandanga yatowe ku wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri, ubwo mu karere ka Kayonza haberaga Kongere y’ishyaka Green Party yahuje abagore baturuka mu turere turindwi tugize Intara y’Uburasirazuba.
Uyu mugore wari usanzwe ahagarariye abagore ku rwego rw’umudugudu wa Bigabiro (akagari ka Cyanya, umurenge wa Kigabiro), yabwiye itangazamakuru ko mu byo ashyize imbere harimo gufasha abagore bagenzi be kureka kwitinya.
Ati: "Nko muri Politiki abagore tugira ikintu cyo kwitinya ku buryo umugore adashobora kwiyamamaza akumva ko ibintu byose ari iby’abagabo. Abagabo ngaho ni bo bashoboye kuyobora, bashoboye ibintu byose; ariko natwe nk’abagore turashoboye. Abagore bagenzi banjye ndabibashishikariza, twitinyuke, twigirire icyizere turashoboye."
Mukandanga yavuze ko mu bindi ashyize imbere harimo gutanga umusanzu mu gushishikariza abaturage "kurengera ibidukikije", binajyanye no kuba biri mu byo ishyaka Green Party rigamije.
Yavuze ko azashishikariza abaturage "gutera ibiti ndetse bakanabyuhira", ikindi bakirinda gukwirakwiza imyuka ihumanya ikirere binyuze mu gutwika ibishobora kuyikwirakwiza birimo imyanda itandukanye.
Tanga igitekerezo