Igisirikare cy’u Burundi kiri gutegura ingabo zizoherezwa muri Kivu y’Amajyaruguru gufasha Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo igihe ingabo za EAC zizaba zivuye muri iki gihugu nk’uko byatangajwe n’umwe mu basirikare b’u Burundi.
Mu gihe kirekire, amasezerano y’ibanga hagati y’ibihugu byombi yemereye u Burundi kohereza ingabo zo guhiga imitwe y’inyeshyamba z’Abarundi za RED-Tabara na FNL ikorera muri Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ubufatanye bwa gisirikare hagati y’u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwatangiye mu gihe cya Perezida Joseph Kabila. Umwe mu bahaye aya makuru RFI yagize ati: "Ntitwakwibagirwa ko abahoze ari inyeshyamba z’Abahutu za CNDD-FDD bari ku butegetsi mu Burundi barwanye iruhande rw’Abanyekongo mu gihe cy’intambara ya mbere n’iya kabiri ya Congo, kandi Kinshasa ikunda kugirira icyizere ubutegetsi bw’u Burundi na bwo bufatwa nk’ubwa aba Bantu."
Kandi ikimenyetso cyerekana ko ayo masano akomeye akomeje hagati y’ibihugu byombi, ingabo z’Uburundi zigenda ziyongera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hakurikijwe amasezerano mashya ya gisirikare y’ibihugu byombi yashyizweho umukono hagati ya Félix Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye mu mpera za Kanama i Kinshasa.
Muri iki gihe igihugu gifite, mu rwego rw’ingabo za EAC, bataillon enye cyangwa abasirikare bagera ku 3.200 muri kiriya gice cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’indi batayo yoherejwe muri Kivu y’Amajyaruguru bisabwe na Kinshasa.
“Abarundi bazaguma muri DRC”
Ingabo z’u Burundi bivugwa ko zageze mu ibanga rikomeye muri Kivu y’Amajyepfo mu mpera z’umwaka wa 2021, amaherezo zinjiye mu ngabo zoherejwe n’Umuryango wa EAC muri Nzeri 2022. Amezi atandatu nyuma yaho, zageze muri Kivu y’Amajyaruguru, bisabwe na Kinshasa, zifite ubutumwa bwo kubungabunga umutekano mu gace ka Sake, kazengurutswe na Teritwari za Masisi na Rutshuru, nyuma yo kuhava kw’inyeshyamba za M23.
Ni inshingano zashimiwe inshuro nyinshi n’abayobozi ba Kinshasa: Umwe mu bayobozi begereye Perezidansi ya Congo nk’uko RFI ikomeza ivuga ndetse yagize ati “Bakijije isura ya EAC,”
Amaherezo, u Burundi buritegura kohereza brigade ebyiri zigizwe na batayo eshatu imwe, zose hamwe zikaba batayo esheshatu zigomba “koherezwa muri Kivu y’Amajyaruguru nyuma yo kugenda guteganyijwe kw’izindi ngabo za EAC,” nk’uko umwe mu basirikare mukuru w’u Burundi yabitangaje.
Intego y’uku “kongera ingufu kw’Igisirikare cy’u Burundi” ni umutekano, nk’uko byemeza isooko yacu muri Perezidansi ya Congo yongeraho ko kuba mu burasirazuba bw’igihugu bigamije kumara igihe. Ati: “Abarundi bazaguma muri DRC nubwo abandi bagenda, ibyo biragaragara.” Ariko nta sooko yacu yashatse kuvuga ku ruhare nyarwo ingabo z’u Burundi zizagira".
Ku bijyanye na EAC, manda y’ingabo za yo yongerewe kugeza mu ntangiriro z’Ukuboza. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo, Christophe Lutundula, yabisobanuye agira ati: “ Ni igihe cy’abakuru b’ibihugu cyo gusuzuma raporo y’isuzuma ry’ubutumwa. Yavuze ko ariko ari “inyongera”yo gutekereza ku kugenda buhoro buhoro. Kugenda kandi kutagomba kureba Ingabo z’Abarundi.
1 Ibitekerezo
gapasigatushi Kuwa 18/09/23
abarundi ariko baba ku ruhe ruhande?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo