
Leta y’u Burundi yahagaritse igitaramo ‘Connect Conference Africa’ cy’Umunyarwandakazi uyobora Women Foundation Ministries, Apôtre Mignonne Kabera, habura amasaha make ngo gitangire.
Iki gitaramo kimaze igihe kirekire gitegurwa cyari kuzabera mu cyumba cy’inama n’ibitaramo cya Donatus, i Bujumbura kuva kuri uyu wa 15 kugeza ku wa 17 Nzeri 2023. Cyagombaga kwitabirwa n’abaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Itorero New Creation Church ni ryo ryateguraga iki gitaramo kandi ryari ryarabiherewe uburenganzira na Minisiteri ishinzwe umutekano w’imbere mu Burundi tariki ya 28 Kanama 2023.
Gusa kuri uyu wa 14 Nzeri, Minisitiri w’umutekano w’imbere mu Burundi, Martin Niteretse yandikiye umuyobozi wa New Creation Church, amumenyesha ko iki gitaramo cyahagaritswe bitewe n’ubwo ngo uruhushya yahawe yarukoresheje ibitandukanye n’ibyo yarusabiye tariki ya 22 Kanama.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Bujumbura na komini ya Muha bwasabye kugenzura niba ibwiriza rya Minisiteri y’umutekano ry’uko iki gitaramo kitaba ryubahirijwe.
1 Ibitekerezo
kamanzi Kuwa 16/09/23
Uyu munsi,ushatse wese yiyita Apotre.Dore ibintu byarangaga Apotres nyakuli ba Yesu.Bagendaga bakora ibitangaza aho bageze hose,bakiza abaremaye,impumyi,ndetse bakazura abantu bapfuye.Nta na rimwe basabaga amafaranga cyangwa umushahara.Urugero,Apotre Pawulo yirirwaga mu nzira abwiriza abantu kandi ku buntu,akabifatanya n’akazi ko kuboha amahema akayagurisha.Nkuko dusoma mu Ibyakozwe 8:18-20,iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo "uragapfana n’ayo mafaranga yawe".Abiyita ba Apotres uyu munsi,bose banyunyuza amafaranga abayoboke babo.Nkuko bible ivuga,Imana idusaba gusohoka mu madini y’ikinyoma,kugirango tutazarimbukana nayo ku munsi wa nyuma.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo