
Ikipe y’Igihugu y’u Burundi ’Intamba mu Rugamba’ yegukanye amanota atatu ya mbere y’urugendo rujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, nyuma yo gutsinda Gambie ibitego 3-2.
Iyi kipe y’umutoza Ndayiragije Etienne yari yakiriye Gambie kuri Stade yitiriwe Bénjamin Mkapa i Dar es Salaam, mu mukino wa mbere wo mu itsinda F.
Byasabye umunota wa 31 w’umukino ngo Intamba zifungure amazamu biciye kuri Bigirimana Abedi.
Ni ku mupira uyu mukinnyi ukinira Police FC ya hano mu Rwanda yari ahinduriwe na Saido Ntibazonkiza, mbere yo kuwutereka mu izamu rya Modou Jobe.
Myugariro Fréderic Nsabiyumva yatsindiye Abarundi igitego cya kabiri ku munota wa 35 w’umukino, mbere y’uko Musa Barrow wari wahushije uburyo bukomeye ku munota wa 15 agabanyiriza Gambie umwenda ku munota wa 45+1.
Abarundi basoje igice cya mbere cy’umukino bari imbere n’ibitego 2-1.
Iyi kipe yashimangiye intsinzi Ku wa 75 biciye kuri Sudi Abdallah, mbere y’uko Ebrima Colley atsindira Gambia igitego cya kabiri mu minota ya nyuma y’umukino.
Gutsinda Gambia byatumye Abarundi bafata umwanya wa mbere mu itsinda F n’amanota atatu, imbere y’amakipe ya Côte d’Ivoire, Gabon, Kenya, Seychelles na Gambia.
Ni mbere yo kugaruka mu kibuga ku Cyumweru bakina na Gabon, mu mukino wa kabiri wo mu itsinda uzabera i Dar es Salaam.
Tanga igitekerezo