![U Burusiya bwatangaje umubare uremereye w'abasirikare ba Ukraine bumaze kwica](local/cache-vignettes/L1000xH635/1413745-8d353.jpg)
Igisirikare cy’u Burusiya cyatangaje ko mu myaka ibiri ishize kimaze kwica abasirikare ba Ukraine babarirwa muri 444,000.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Burusiya, Sergey Shoigu, ubwo yari mu nama n’abagize inama nkuru y’Igisirikare cy’u Burusiya i Moscou.
Shoigu yavuze ko mu myaka ibiri ishize byibura Ukraine itakaza abasirikare 800 ku munsi ndetse n’intwaro z’amoko atandukanye 120.
Umubare w’abasirikare ba Ukraine Igisirikare cy’u Burusiya kivuga ko cyishe cyakora uhabanye cyane n’uw’abo Ukraine yemera.
Perezida Volodymir Zelensky ku Cyumweru gishize yatangaje ko abasirikare 31,000 b’igihugu cye ari bo bamaze gupfira muri iriya ntambara yamaze kwinjira mu mwaka wa gatatu.
Zelensky wirinze gutangaza umubare w’abasirikare bamaze gukomereka yavuze ko Ukraine yo imaze kwica abasirikare b’u Burusiya babarirwa mu 180,000.
Tanga igitekerezo