Guverinoma y’u Bwongereza yemeje ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari w’2023/2024 izaha iy’u Rwanda andi mafaranga yo kurufasha mu ishyira mu bikorwa rya gahunda y’ubufatanye mu gukemura ibibazo by’abimukira n’iterambere ry’ubukungu.
Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho mu biro by’Umunyamabanga ushinzwe umutekano w’imbere, Sir Matthew Rycroft, kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2023, ubwo yari imbere ya komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu.
Sir Rycroft yatangarije abagize iyi komisiyo ko ku ikubitiro ubwo u Rwanda rwasinyaga n’u Bwongereza muri Mata 2022, rwahawe miliyoni 140 z’amapawundi, izo zikaba zari zarateganyirijwe umwaka w’ingengo y’imari w’2022/2023.
Bigendanye n’uko u Bwongereza buteganya guha u Rwanda andi mafaranga kandi nta mwimukira n’umwe uroherezwa i Kigali, abashingamategeko batangiye guhata Sir Rycroft ibibazo byinshi.
Diana Johnson uyobora iyi komisiyo yasabye Rycroft gusobanura uburyo amafaranga y’umwaka ushize yatanzwemo, asobanura ko harimo miliyoni 120 zishyuwe nk’ikiguzi cy’amasezerano na miliyoni 20 zari zarateganyirijwe gucumbikira abimukira.
Rycroft yabwiye uyu mushingamategeko ko mu masezerano ya guverinoma z’ibihugu byombi byateganyijwe ko u Bwongereza buzajya buha u Rwanda amafaranga y’inyongera buri mwaka, ariko asobanura ko atavuga umubare wayo, guverinoma iteganya kuwitangariza mu Mpeshyi ubwo izaba itanga raporo y’umwaka.
U Bwongereza buherutse kohereza intumwa mu Rwanda, aho biteganyijwe ko guverinoma zombi zizavugurura amasezerano yo muri Mata 2022. Ni nyuma y’aho urukiko rw’ikirenga tariki ya 15 Ugushyingo 2023 rutesheje agaciro gahunda yo kohereza abimukira i Kigali.
Tanga igitekerezo