
U Rwanda na Uganda byiyemeje gukorana bya hafi, mu rwego rwo kurangiza umushinga w’umuhanda wa gariyamoshi uhuza Kigali na Kampala umaze igihe utegerejwe cyane.
Byatangarijwe mu nama yahurije i Kampala abayobozi bo mu bihugu bya Uganda, u Rwanda, Kenya na Sudani y’Epfo. Yigaga kuri gahunda yo kuzahura umushinga w’umuhanda wa gariyamoshi uhuza ibi bihugu.
Uyu muhanda ureshya na kilometero 1500 uzaturuka i Mombasa ukagera i Kigali umaze imyaka myinshi waradindiye, gusa Kenya yo yamaze kubaka igice cy’ibanze cy’uyu mushinga cya Mombasa-Nairobi.
Nyuma yo kubaka iki gice biteganyijwe ko hagomba gukurikiraho imirimo yo kubaka ikindi gice cyo mu burasirazuba gihuza Umujyi wa Malaba wo muri Kenya n’Umujyi wa Kampala.
Umuhuzabikorwa w’umushinga wo kubaka uriya muhanda, Eng. Perez Wamburu, yavuze ko "Uganda ntabwo izategereza ko imirimo yo kubaka igice cya Malaba-Kampala kirangira. Nitubona amafaranga yo kubaka igice cya Kampala-Kasese-Mpondwe-Mirama Hills imirimo izahita itangira."
Wamburu yavuze ko imirimo yo kubaka igice cy’umuhanda cya Malaba-Kampala izatangira muri Nzeri uyu mwaka.
Abayobozi bitabiriye inama yo kwiga kumushinga w’uriya muhanda kandi basabye Uganda kwihutisha gahunda yo gushaka amafaranga ndetse no "kurangiza kubaka igice cya Kampala-Kasese-Mpondwe-Mirama Hills bitarenze mu 2029."
Ubwo imirimo yo kubaka iki gice izaba yarangiye ni bwo u Rwanda na rwo ruzahita rutangira kubaka umuhanda uzava mu gace ka Mirama Hills ukagera i Kigali.
Umuyobozi ku ruhande rw’u Rwanda witabiriye iriya nama yavuze ko "bijyanye n’uko tuzi ingengabihe ya Uganda, dufite umurongo ngenderwaho wo gukora igishushanyo mbonera cy’uyu muhanda wa gariyamoshi."
Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu u Rwanda rurimo kuganira n’inzego zitandukanye zo ku mugabane w’u Burayi kugira ngo zizatere inkunga uriya mushinga.
Igitekerezo cy’Umushinga wo kubaka umuhanda uhuza Mombasa na Kigali unyuze i Kampala cyatangiye muri 2014, gusa ibyawo biza kudindizwa n’impamvu zitandukanye zirimo icyorezo cya COVID-19 ndetse n’amakimbirane ibihugu biwuhuriyemo byagiye bigirana.
Tanga igitekerezo