Igihugu cy’u Rwanda cyaje cyazamutseho imyanya irindwi ruza imbere ku rutonde ngarukakwezi rwa Fifa nk’uko byagaragajwe bikubiye kuri Liste yasohotse kuri uyu wa kane ibigaragaza.
U Rwanda rwaje ku mwanya w’ 133 ku rutonde rw’ukwezi k’Ugushyingo 2023, ruvuye ku mwanya w’ 140 rwariho mu kwezi gushize k’Ukwakira 2023.
Amanota y’u Rwanda kandi yiyongereyeho 20,01 kuko ku rutonde ruheruka rwari rufite amanota 1 087,03 ubu rukaba rufite 1 107,04. Iri zamuka riri mu mazamuka menshi yabayeho, kuko Ibihugu byazamutseho amanota nk’aya ari bicye.
Iyi myanya irindwi u Rwanda ruyizamutseho nyuma y’uko rutsinze ibitego 2-0 ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo [Bafana Bafana] 2-0 mu mikino yo gushaka itike yerecyeza mu gikombe cy’Isi.
Mu kwezi k’Ukuboza 2014 nibwo u Rwanda ruheruka kugira umwanya mwiza ku rutonde nk’uru ngarukakwezi rwa FIFA .Icyo gihe rwabaye urwa 68.
Tanga igitekerezo