![U Rwanda rwejeje toni ibihumbi 600 z'ibigori mu gihembwe cy'ihinga cya 2024 A](local/cache-vignettes/L1000xH667/ggc9tybwyaejbj4-f3b58.jpg)
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi , Dr Musafiri Ildephonse yatangaje ko muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2024 A, u Rwanda rwejeje ibigori bigera kuri toni ibihumbi 600 kandi iyo imvura itagwa zari kurenga.
Dr Musafiri yagize ati “Ibi bigori twari twejeje bigera kuri toni ibihumbi 600, ubwo kandi byegereye ibyo turya mu mwaka wose, iyo tutagira ikibazo cy’imvura, ubwo icy’ibigori twari kuba tugikemuye dutangiye kohereza mu mahanga.”
Minisitiri Dr Musafiri yabibwiye abarenga 1200 bakora mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi bateraniye i Bugesera bari kwigira hamwe biga uko bafata neza umusaruro wabonetse mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A banafata ingamba ku gihembwe cy’ihinga gitaha cya 2024 B.
Isangize abandi
1 Ibitekerezo
cyuma Kuwa 11/02/24
Uyu mu type yabipimiyehe?
Subiza ⇾Boy witubura🙊
Tanga igitekerezo