Icyicaro cy’Umuryango Mpuzamahanga ukora Inkingo, International Vaccine Institute, IVI, mu Karere kigiye gushyirwa mu Rwanda, bikazafasha Afurika kwihaza mu gukora ubushakashatsi bwerekeye inkingo.
Muri uyu mwaka, nibwo biteganyijwe ko International Vaccine Institute izafungura Ibiro byayo byo mu Karere mu Mujyi wa Kigali nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije ku Rukuta rwa X.
Minisiteri y’ubuzima iti "U Rwanda rwishimiye kwakira Icyicaro gikuru cya IVI mu karere ka Afurika hano i Kigali. Iyi ni intambwe y’ingenzi iganisha kuri Afurika ishobora kwihaza mu kuvumbura inkingo no gukora ubushakashatsi..."
Inama y’Ubutegetsi ya IVI yemeje u Rwanda nk’ahantu hakwiye kuba ibiro byayo mu nama yakozwe muri Gashyantare uyu mwaka nyuma yo gukora igenzura ritomoye ku bihugu bitanu byari byatanze ubusabe.
Dr. Jerome Kim, Umuyobozi Mukuru wa IVI, yavuze ko bishimiye gutangaza ko u Rwanda ari rwo ruzakira ibiro by’uyu muryango mu Karere nk’uko bigaragara ku rubuga rw’uyu muryango.
Yavuze ko ibiro bishya bizafasha mu kwagura imikorere ya IVI ku Mugabane wa Afurika no kunoza imikoranire igamije kunoza uburyo bwo gukora inkingo.
Yagize ati “Ibiro bya IVI muri Afurika byasanze bikwiye kuba muri Kigali ndetse twishimiye umusanzu wa Minisiteri y’Ubuzima na Kaminuza y’u Rwanda izaba umufatanyabikorwa wacu mu bya tekiniki.’’
Rwanda is delighted to host @IVIHeadquarters Africa Regional Office here in Kigali. This is an important milestone towards a fully resilient Africa through vaccine discovery and Research & Development.
IVI to open Africa Regional Office in Rwanda 👇🠾https://t.co/MKqhxa5coc
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) February 27, 2024
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko u Rwanda rwafashe iya mbere mu kuyobora Afurika mu rugendo rwo gukora inkingo n’indi miti ikenerwa kwa muganga.
IVI ifite icyicaro mu Mujyi wa Seoul muri Koreya y’Epfo, yashinzwe mu 1997. Ku Mugabane w’u Burayi icyicaro cyayo kiri muri Suède, ikagira ibiro muri Autriche ndetse n’amashami ikorana na yo mu bihugu birimo Ghana, Ethiopia na Madagascar.
Tanga igitekerezo